Nyiramadirida umaze imyaka 15 mu Nteko yagaragaje icyizere ku badepite bashya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Depite Nyiramadirida Fortunée wari umaze manda eshatu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko imbaraga z’abakiri bato n’ubunararibonye bw’abamazemo igihe, yizeye ko bazatanga umusaruro bijyanye n’icyo abaturage babategerejeho.

Nyiramadirida yari asanzwe ari umwe mu badepite bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu Nteko, gusa muri uyu mwaka ntabwo yiyamamaje.

Mu badepite 80 bemejwe bidasubirwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo umwe ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ufite iy’icyiciro cya mbere cya kaminuza ni umwe, 31 bafite iy’icya kabiri cya kaminuza (A0), 44 barangije Master’s naho batatu bafite PhD.

Muri abo badepite kandi, abagera kuri 35 ni bashya mu Nteko.

Mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, Nyiramadirida yavuze ko kuba umuntu atarize amashuri ahambaye ariko afite ibitekerezo bizima, bitamubuza kujya mu nteko cyane ko iyo bagezeyo bahuriza hamwe ubumenyi butandukanye bafite.

Yagize ati “Reka tunavuge ko babantu ubundi iyo bamaze kugera mu Nteko bakorera mu itsinda abafite za Master’s, PhD n’abandi, yaba ufite ubumenyi mu burezi, politiki, ubukundi bihurizwa hamwe bikabyara ikintu kinini.”

Umunyamategeko akaba na Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Me Laurent Nkongori, we yavuze ko asanga abanyarwanda bamaze kujijuka ku buryo uko bakira umuntu wize atari kimwe n’utarize.

Ati “Ntabwo izi Master’s 44 ari ibintu byavuye muri NEC, ahubwo ni abaturage batoye bahisemo uwo babona bakurikije gahunda yatanze n’uko yitwaye.”

Mu badepite 80 bamaze kwemezwa na NEC, umuto muri bo afite imyaka 23 mu gihe ukuze muri bo afite imyaka 69.

Abadepite babiri bafite hagati y’imyaka 21-29, hagati y’imyaka 30-39 harimo abadepite 16 mu gihe abari hagati ya 40-49 harimo 37 naho kuva ku myaka 50 kugeza kuri 60 harimo 21, kuva ku myaka 61 gusubiza hejuru hakabamo abadepite bane.

Depite Nyiramadirida avuga ko iyo urebye aba bantu baba n’urubyiruko bagiye kujya mu Nteko, bari basanzwe ari abayobozi.

Ati “Nta mpungenge biteye kuko ibishoboka byose barabifite kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo. Icya mbere babana n’abaturage kandi bazi gahunda n’ibyo igihugu gishaka kugeraho. Ndumva rero nta kibazo biteye.”

Mu nteko ya 2018-2023, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, wagize amajwi 70%, bihwanye n’imyanya 40; PSD itsindira imyanya itanu naho PL ibona ine.

Amashyaka abiri yinjiye bwa mbere mu Nteko, Green Party na PS Imberakuri, buri ryose ryabonye imyanya ibiri.

Abadepite bahagarariye icyiciro cy’abagore ni 24, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Depite Nyiramadirida Fortunée ntiyagarutse mu Nteko muri manda ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza