Kwamamaza

Nyaruguru:Umwana w’imyaka 12 yishwe aciwe umutwe

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 21:48' na IGIHE


Nshimiyimana Samuel wo mu Kagari ka Mishungero Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru yishwe mu ijoro ryakeye aciwe umutwe.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko abamwishe bamukuye mu muryango iwabo bakajya kumwicira mu gasozi ko mu Mudugudu wa Uwaruhigi mu Kagari ka Mishungero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Munyakindi Clet yatangaje ko abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi ari babiri, kugeza ubu umwe akaba ari mu maboko ya polisi.

Munyankindi yavuze ko ubwicanyi bukimenyekana hakozwe iperereza hakaboneka umutwe w’uyu mwana maze umwe mu bakekwa akaba ari we wagaragaje aho bari bataye igihimba.

Yavuze ko bigaragara ko ubu bwicanyi bufitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango ariko ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu nyirizina yabiteye.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo mu murenge wa Mata mu gihe iperereza rikomeje.

Muri uyu murenge wa Nyabimata kandi haravugwa andi makuru y’inka y’umuturage yatemwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro rimwe n’iryo uyu mwana yishwemo, icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo yavuze ko yo atayamenye.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved