Nta gihugu cyatejwe imbere no kwicara bagasenga gusa- Busingye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 16 Nzeri 2018 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko amadini akenewe ari afasha Abanyafurika mu guhindura imibereho yabo, kuko mu bihugu byateye imbere nta cyabigezeho kinyuze mu kwicara hamwe abaturage bagasenga gusa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu giterane gisoza inama ya Gatatu y’iminsi itatu mu kwizihiza umudendezo ku burenganzira bw’idini n’imyemerere, cyabereye muri Stade Amahoro. Cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakristu.

Ni igiterane cyateguwe n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika, gifite intego yo gushima Imana ko yabahaye umudendezo.

Busingye yavuze ko amadini hari abantu rimwe na rimwe bayakoresha mu makimbirane ndetse hakavuka intambara zikomeye zishingiye ku myemerere, ibintu byabayeho mu mateka y’Isi n’ubu bikigaragara hirya no hino.

Yakomeje agira ati “Kuba abantu bizera mu buryo butandukanye ntabwo bikwiye kuba intandaro y’amakimbirane ahubwo bikwiye kubabera imbaraga.”

Yakomeje avuga ko abanyamadini muri Afurika bakwiye guhuza imbaraga bagaharanira icyabateza imbere aho gutandukanywa n’imyemerere, anenga abagifite imyumvire yo kubuza abayoboke babo gukora.

Yakomeje agira ati “Idini rishishikariza abayoboke kwiyiriza ubusa kugeza bashizemo umwuka, ribwira abantu ko rizura abapfuye, ryemeza uwavukanye ubumuga ko ryamusengera agakira, ryemeza abayoboke ko basengera malariya, igwingira, bwaki n’izindi ndwara zigakira, rishishikariza abantu gusenga gusa Imana ikabakorera ibitangaza, n’ibindi, ayo madini, iyo myemerere ntabwo byatuma Afurika iva aho iri.”

Ati “Mu bihugu byateye imbere nta cyageze ku iterambere cyagezeho binyuze mu kwicara hamwe amasaha 24 basenga, iminsi irindwi, ibyumweru bine, amezi 12 buri mwaka, nta gihugu nzi cyageze ku iterambere kigezeho cyicara hamwe kigasenga gusa, ntabwo ntekereza ko gusenga gusa ari raporo nziza twazageza mu ijuru.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda ari igihugu giha umudendezo amadini yose nk’uko biri mu Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ariko ashimangira ko ibyiza ari uko amadini yafasha mu guhindura iyi mibereho kuko atifuza abayoboke bugarijwe n’ibi bibazo.

Ati “Ibi bidashobotse ariko, amadini ntakwiye gukoresha ivugabutumwa ryayobya abantu cyangwa ryatuma bagabanya umuvuduko wo gushaka kubyihindurira.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Diviziyo y’Intara ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati, Pasiteri Dr Blacious Ruguri, yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu guha umudendezo amadini nka kimwe mu byashingiweho kugira ngo iyi nama ibere i Kigali.

Ati “Nyuma y’amateka mabi iki gihugu cyanyuzemo, intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubwisanzure bw’amadini irashimishije, niyo mpamvu twahisemo ko iyi nama ibera hano. Uko abanyarwanda babanye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuba isomo ku isi yose.”

Umuyobozi w’Itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, Byiringiro Esron, yavuze ko abayoboye amatorero bashyize hamwe, abatuye Afurika bagira umugambi umwe bityo bakagera ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Hari ibintu byakuze kubaho itorero rimwe rikumva ko ariryo ry’ukuri n’irindi rikumva ko ariryo ry’ukuri, tukibagirwa inshingano zacu tugahugira ku nyungu zitari izo kubaka umuntu. Umugambi waduteranyije aha ngaha ni uwo kugira umudendezo ugamije kubaka umuntu muzima.”

Ibiganiro bitandukanye byatanzwe byaganishaga ku bumwe bw’abanyafurika hatitawe ku myemerere ya buri muntu. Iki giterane cyaranzwe n’indirimbo zinogeye amatwi hamwe n’akarasisi kanogeye ijisho.

Abayoboye akarasisi bari bafashe amabendera arimo n'iry'u Rwanda
Korari y'abana iri mu zaririmbye muri iki giterane
Min Busingye yasabye abayoboye amadini muri Afurika gushishikariza abayoboke babo gukora kuko nta gihugu cyatejwe imbere no gusenga gusa
Minisitiri muri Perezidansi Judithe Uwizeye (wa mbere iburyo) nawe yari yitabiriye aya masengesho
Ni igiterane cyitabiriwe n'abaturutse imihanda yose

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza