NEC yiseguye kuri Nsengiyumva wahataniye kuba Umudepite izina rye rikandikwa nabi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko biseguye, bakanihanganisha Nsengiyumva Janvier, wahataniraga kuba Umudepite izina rye rikandikwa nabi ku rupapuro rw’itora.

Izina ry’uyu mukandida wari mu cyiciro cy’abigenga aho kuba “Nsengiyumva Janvier” ryasohotse ari “Nsengimana Janvier”.

Ibi byamuteye impungenge ko hari amajwi yahombye ariko uko kwibeshya kumaze kumenyekana Komisiyo y’Amatora yasabye abatoresha gusobanurira abaje gutora.

Impaka zarakomeje komisiyo ijya mu mishyikirano na Nsengiyumva, haboneka umwanzuro wishimiwe n’impande zombi.

Mu gutangaza amajwi ya burundu y’abatsinze amatora, Prof. Mbanda, yavuze ko hataramenyeka neza aho ikosa ryabereye mu kwandika izina rye nabi, hagati ya komisiyo n’icapiro.

Yemeje ko komisiyo yamusabye imbabazi. Ati “Twagerageje kumwereka ko tubona ko nta mbogamizi byagize ku majwi yabonye, tumurema umutima, tumusaba ko atababara cyane kandi ko akiri muto azakomeza, ko ubutaha tutazongera gukora iryo kosa.”

Yakomeje avuga ko na Nsengiyumva yandikiye komisiyo yemera ibyavuye mu matora.

Nsengiyumva kandi yanditse ubutumwa ashimira abari bamuhaye amajwi, anabahamiriza ko nyuma yo kwegera komisiyo yasanze ayabaruwe ari yo bamuhaye.

Nsengiyumva yanagaragaje ko adacitse intege, ati “Nubwo ntabashije kugeza ku majwi anyemerera kubona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, nzakomeza nkorere urwambyaye kandi nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda.”

Nsengiyumva Janvier yari umwe mu bakandida bigenga bane barimo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe wanahataniye kuyobora u Rwanda mu 2017.

Aba bose nta n’umwe wagize amajwi 5% amuhesha kwinjira mu Nteko.

Nsengiyumva Janvier wahataniraga kuba Umudepite izina rye rikandikwa nabi ku rupapuro rw'itora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza