00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nabwiye Macron ko nifuza ibisobanuro ku mpamvu nafashwe - Kagame avuga ku ifungwa rye i Paris

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ko akeneye ibisobanuro ku cyatumye afatwa agafungirwa mu Bufaransa mu 1991.

Muri Nzeri 1991, Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kubohora igihugu, yatumiwe mu nama i Paris, yari mu mujyo w’u Bufaransa wo guhuza ubutegetsi bwa Habyarimana na FPR Inkotanyi.

Kagame yitabiriye nyuma y’umubonano w’abanyapolitiki ba FPR n’abayobozi bashinzwe Afurika muri Guverinoma y’u Bufaransa, basabye ko bashaka kwibonanira amaso ku yandi na Kagame.

Abo banyapolitiki bari babanje mu Bufaransa barimo Tito Rutaremara. Nyuma y’ibiganiro birebire hagati y’abari abayobozi bakuru muri FPR, byaje kwemezwa ko Kagame ajya muri iyo nama.

Paul Dijoud niwe wari ukuriye itsinda ry’u Bufaransa ryari muri ibyo biganiro. Mu buhamya bwa Perezida Kagame muri Raporo ya Muse ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, yagize ati “[Dijoud] yakomeje kuvuga ko tugomba guhagarika kurwana. Namusobanuriye ko hari impamvu turi kurwana kandi tugomba kuyibonera umuti […] cyari ikiganiro gishyushye ariko mbere yo gusoza inama, yararakaye. Mu bisubizo natangaga, yamfashe nk’umuntu wabwirwaga ntiyumve ndetse utarahaga agaciro ibyo yansabaga gukora.’’

Dijoud wumvaga amagambo atamuryoheye yasaritswe n’uburakari abwira Kagame ati “Twumva ko muri abarwanyi beza, numva ko mutekereza ko muzagenda mukagera muri Kigali ariko nubwo mwahagera, ntimuzasangayo abantu banyu. Aba bavandimwe banyu bose, ntimuzababona.’’

Ibiganiro byarangiye ntacyo bigezeho, Kagame n’abo bari kumwe bagombaga kurara mu Bufaransa bugacya bataha. Mu rukerera ahagana nka saa kumi, we n’itsinda bari kumwe muri Hilton Hotel kuri Avenue Suffren hafi ya Tour Eiffel mu Mujyi wa Paris, Abapolisi babaguye hejuru bakiryamye babata muri yombi.

Mu kubara iyo nkuru Kagame yagize ati “Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati ‘Haguruka!’ ‘Haguruka!’”. Hakurikiyeho kujya kumufunga n’abo bari kumwe, birirwa muri gereza nta mpamvu babwiwe itumye bafungwa.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bari mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ndetse n’abagize Komisiyo Duclert yakoze raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku wa 18 Gicurasi 2021, ubwo yitabiraga inama y’Ihuriro ryiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, yabereye i Paris, yagarutse kuri iyi ngingo.

Uguhura kwa Perezida Kagame n’aya matsinda ni ikimenyetso cy’icyerekezo gishya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, cyatangiye kuva Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yafata ubutegetsi mu 2017 ndetse kizakomeza mu mpera za Gicurasi uyu mwaka n’uruzinduko rwa Macron i Kigali.

Mu bitabiriye iki kiganiro harimo Colonel René Galinié w’imyaka 81, wari ushinzwe ibijyanye n’umutekano muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1988 kugeza muri Nyakanga 1991 na Gen Jean Varret wabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda, Mission Militaire de Coopération (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993. Hari kandi Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye birimo Jeune Afrique na Le Point, muri iki kiganiro buri wese yafashe umwanya avuga ibyo yibuka, aho yahuriye na bagenzi be, ibyababayeho ndetse n’ibyabaye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Kagame yavuze ko yamenyanye na Gen. Éric de Stabenrath muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo bombi bari bakurikiranye amasomo mu bya gisirikare.

Gen. Éric de Stabenrath na we yavuze ko nta na kimwe yibagiwe cyabaye muri icyo gihe. Yibuka ko inshuro ya nyuma yabonye Kagame hari mu Ukwakira 1990, aza kubwirwa ko yagiye [Paul Kagame] kuyobora umutwe w’inyeshyamba muri Afurika.

Nyuma y’imyaka ine aba bofisiye bongeye guhurira mu ntambara mu mpera za Kamena 1994, ubwo Éric de Stabenrath yari ashinzwe ibikorwa bya Operation Turquoise ku Gikongoro, Paul Kagame ayoboye ingabo zahoze ari iza RPA.

Perezida Kagame yagarutse ku byamubayeho muri Nzeri 1991, ubwo yageraga mu Bufaransa aho yari yiteguye gusobanurira abategetsi bo muri iki gihugu impamvu FPR yari yashoje urugamba ku Rwanda.

Icyo gihe yahuye na Jean-Christophe Mitterrand, wari umujyanama wa François Mitterrand mu bijyanye na Afurika na Paul Dijoud, wari umuyobozi w’ibikorwa bya Afurika na Madagascar muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Paul Dijoud ngo yashyize iterabwoba kuri Kagame amubwira ko Perezida Habyarimana azakora akantu [niba FPR ikomeje ibikorwa byayo bya gisirikare], ko nubwo bafata Kigali, batazigera basangayo abavandimwe babo kuko bose bazaba barishwe.

Muri icyo gihe ngo nibwo abapolisi b’u Bufaransa bafatiye Kagame mu cyumba cya hotel yari yarayemo bamufungisha ijisho umunsi wose mbere yo kumurekura.

Kagame yavuze ko ari umwanya mwiza kuri we kongera kuganira kuri aya mateka n’abayabayemo ariko ko kugeza n’ubu atariyumvisha impamvu yatumye afatwa muri ubu buryo ndetse yanabibajije, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Ati “Nabwiye Perezida Macron ko kuri ubu nifuza ibisobanuro ku mpamvu nafashwe muri ubwo buryo.”

Colonel René Galinié we yavuze uburyo yahisemo kwegura mu 1991 kuruta gukomeza guceceka imbere y’ibikorwa bigayitse by’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Mu kugenda kwe yatewe ubwoba n’ubwicanyi bw’indengakamere mu bo yabashije kumenyesha Varret akaba ariwe wenyine wamushyigikiye.

Yannick Gérard, wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda kuva mu 1990 kugeza mu 1997, waje gushingwa guhagararira agace ka Quai d’Orsay mu gihe cy’ibikorwa bya Operation Turquoise, yabwiye Kagame ko amwibukira ku mubonano bagiranye kuri Ambasade y’u Bufaransa i Kampala amusobanurira icyo umutwe wabo [APR] wari ugamije.

Uyu mugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu myaka 17 ishize, yashimiye Kagame ibikorwa by’indashyikirwa arimo gukorera igihugu cye. Ati “Urimo urakorera igihugu cyawe akazi gakomeye utitaye ku gushimisha abayobozi, buri gihe baba ari nk’abagenzi.”

Umwuka mwiza hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda urimo kugarurwa mu mahoro

Vincent Duclert uhagarariye komisiyo iherutse gutangaza raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yishimira ko kuri ubu bishoboka ko u Rwanda n’u Bufaransa bisangira amateka no kongera kugarura umwuka mwiza mu mahoro.

Gen. Varret yavuze ko akigera mu Rwanda yabonaga ko ibyabaga biganisha ku bwicanyi ndengakamere.

Ati “Urupfu rw’abantu ibihumbi by’Abanyarwanda rwanteye ubwoba, nkora ibishoboka byose kugira ngo nemeze abari kumwe na Perezida Mitterrand ko politiki yacu mu Rwanda ifite ibibazo. Bwari ubwa mbere mu kazi kanjye abantu bantakariza icyizere ... ku buryo mu 1993 nahisemo gufunga nsezera. Kugeza ubu, raporo ebyiri (Duclert na raporo Muse iherutse) zemeza ko politiki y’u Bufaransa muri kiriya gihe yari ifite ibibazo.

Ibi byongeye kunyubaka, nibura mu myaka 40 maze mu kazi, nari narasenyutse ariko nongeye kugarura icyizere.”

Perezida Kagame yigeze gutangaza ko nyuma y’umunsi afungiwe mu Bufaransa, yaje kurekurwa ariko atabwiwe impamvu yatumye afatwa, ahubwo akabazwa icyari kimujyanyeyo, undi akerekana ubutumire yari yahawe n’inzego z’u Bufaransa.

Icyo gihe kandi ngo hari Umupolisikazi wamutunze imbunda, akamubwira ko nagerageza gusimbuka imodoka yari imutwaye arahita amurasa.

Ubwo yari amaze gusubizwa ibyangombwa bye, we n’abo bari kumwe bahise bafata umwanzuro wo kutarara i Paris, bashaka imodoka yabatwaye ijoro ryose ibageza mu Bubiligi aba ariho barara, bucya bataha.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n'abahoze ari abasirikare bakuru mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .