Mushikiwabo yakoze mu jisho Kenneth Roth wa HRW ukunze kwibasira Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2017 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Uhereye igihe u Rwanda rwinjiriye mu myiteguro y’amatota y’umukuru w’igihugu, yabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2017, itangazamakuru mpuzamahanga ryatangiye igisa n’irushanwa ryo gutangaza inkuru zinenga imiyoborere yarwo.

Kuri iyi nshuro uwagaragaye yibasira Paul Kagame kuri Twitter ndetse anatesha agaciro amatora abanyarwanda barimo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama ni umwe mu basanzwe bamenyerewe cyane muri uwo murongo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamerika urengera uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, Kenneth Roth.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo udakunze kuripfana kuri Twitter yagize ubutumwa bushaririye agenera Kenneth afata nk’umurwayi ukwiye ibitaro.

Mushikiwabo yagaragaje ko Kenneth ukorera muri Amerika afite uburwayi bwo mu mutwe, amurangira ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera mu Karere ka Gasabo, asa n’umubwira ko ari byo byabasha kumuvura indwara arwaye y’urwango kuri Kagame ndetse na Leta y’u Rwanda.

Abanyarwanda batari bake mu bakoresha Twitter banenze imvugo ya Kenneth ndetse bamwihanangiriza bamusaba gusigaho akareka abanyarwanda bagahitamo ibibabereye.

Kenneth Roth amaze imyaka irenga 7 yibasira Paul Kagame mu buryo bweruye. Yatangiye gukaza umurego cyane yifashishije Twitter mu myaka ya za 2010 - 2011. Kenshi yakunze kujya akorwa mu jisho n’abanyarwanda bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, ariko ugasanga atagoheka.

Ubutumwa bwa Mushikiwabo, Kenneth na bamwe mu bagize icyo babivugaho buri aha hasi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamerika urengera uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, Kenneth Roth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza