Mushikiwabo azakumburwa!

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Imyaka 10 muri Guverinoma y’u Rwanda irimo icyenda ayoboye dipolomasi yarwo, ni urugendo rw’ibigwi, ubushobozi n’umuhate udasanzwe wagejeje Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, ikaba n’agaseke k’urukumbuzi asigiye abanyarwanda.

Kuwa 12 Ukwakira 2018, akari ku mutima wa benshi kasesekaye ku mbuga nkoranyambaga mu ntero y’ijambo ‘Félicitations’, ryabwirwaga Mushikiwabo wari umaze gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Ni intsinzi isobanura ko ibiro bya Mushikiwabo bitakiri ku Kimihurura ahubwo byimukiye i Paris mu myaka ine yatorewe kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango, ishobora kwiyongera.

Mushikiwabo azakumburwa!

Bwa mbere agirwa Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho tariki 7 Werurwe 2008, abari bazi izina Louise Mushikiwabo muri politiki y’u Rwanda bari mbarwa, dore ko yari agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka igera kuri 20 aba mu mahanga.

Ni igihe kitazibagirana mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda kuko nibwo hatangijwe amavugurura y’itegeko ry’itangazamakuru ryo mu 2002, ryaharuriye inzira ishyirwaho ry’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Yashyigikiye ubwisanzure bw’itangazamakuru ariko anazana impinduka mu gukebura ibinyamakuru byabaga byatandukiriye bigatangaza ibihabanye n’amategeko u Rwanda rugenderaho.

Ku buyobozi bwe nibwo bwa mbere ishami rya BBC ry’Ikinyarwanda ryahagaritswe by’agateganyo, rizira gutambutsa ikiganiro giha umwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushikiwabo yatunguranye tariki 3 Gicurasi 2008 hizihizwa umunsi w’ubwigenge bw’itangazamakuru muri Serena Hotel, ubwo yasohoraga mu nama abanyamakuru b’ibinyamakuru Rushyashya, Umuvugizi n’Umuseso ndetse anavuga ko batazongera kwitabira ibikorwa bya Leta igihe ibinyamakuru byabo bikiyirwanya.

Mu Ukuboza 2009, ipaji yarahindutse kuko Mushikiwabo yahinduriwe inshingano agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Ibihe by’inzitane u Rwanda rwaciyemo muri dipolomasi yari irangajwe imbere na Minisitiri Mushikiwabo, rwabisohotsemo gitwari ari nabyo byatumye izina rye ryubahwa mu ruhando mpuzamahanga.

Mu 2014 Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yamushyize ku mwanya wa gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Azwi nk’umugore utarya iminwa ku bibazo byose yabazwaga haba imbere y’itangazamakuru no muri politiki, akabisubiza mu ndimi eshatu avuga neza zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Uretse ibibazo by’urudaca yahoraga abazwa ku ntambara yo muri Congo, itabwa muri yombi rya Gen. Laurent Nkunda ku butaka bw’u Rwanda, Mushikiwabo w’imyaka 57 yinjiye muri iyi Minisiteri u Rwanda rumaze imyaka hafi ine ruhagaritse umubano n’u Bufaransa.

Ni nyuma y’igitotsi cyavutse ku nyandiko zo guta muri yombi abayobozi bakomeye b’u Rwanda umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bourguière yari yashyizeho.

Umwaka wa 2008 na 2009 watangiranye agacu ko kuzahura umubano n’u Bufaransa, ubwo mu mpera za 2008, Umunyamabanga muri Perezidansi y’u Bufaransa, Claude Guéant yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Muri Mutarama 2009, akurikirwa n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Bernard Kouchner.

Muri ibyo byose ariko Dipolomasi y’u Rwanda yiyerekanaga neza nk’aho atari uguhomera iyonkeje, kugeza ubwo ku wa 25 Gashyantare 2010 Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda.

Bidatinze ku wa 12 Nzeri 2011 Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi we w’u Bufaransa muri Elysée ku nshuro ya mbere.

Uburasirazuba bwa Congo bwabereye dipolomasi y’u Rwanda ikorosi ritoroshye!

Ntawakwibagirwa intambara hagati y’umutwe wa M23 na Guverinoma ya Congo n’ibindi byinshi, byagiye byitirirwa u Rwanda nyamara ntiruhweme kugaragaza ukuri kwambaye ku binyoma babaga barugeretseho.

Ku itariki ya 07 Ukuboza 2012 Mushikiwabo yasabwe n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibisobanuro by’icyo u Rwanda rwatekerezaga ku bibera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no ku nkunga amahanga amwe n’amwe yari amaze iminsi aruhagarikiye.

Yagize ati “Twasanze imirwano ihari itakongerwamo n’indi mirwano, ahubwo dushakisha uko twarinda neza imipaka yacu tukiyama abo bagizi ba nabi […] ariko ibyo bidahagaze u Rwanda rwakwirwanaho”.

Mu Ugushyingo 2014 Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje akababaro yatewe n’imvugo isa n’iy’umubyeyi ubwira abana be yakoreshejwe na Perezida François Hollande wayoboraga u Bufaransa, mu nama y’abakuru b’ibihugu, aho kubatega amatwi akabategeka.

Hari mu nama ya OIF yaberaga i Dakar muri Sénégal, yemerejwemo Michaëlle Jean nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, ari nawe yasimbuye.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 yagize ati “Ese ubundi ni nde ufatira Abanyafurika ibyemezo by’ahazaza habo muri politiki? Ntabwo Paris ari yo ifatira Abanyafurika ibyemezo, ibyo birumvikana.”

“Ibi bivuze ko Perezida w’u Bufaransa ashobora gutanga igitekerezo cye, yewe yanatanga inama, natwe kandi bikaba bityo, ariko kuvuga ngo ‘Naje i Dakar kubwira Abanyafurika ko…’ si byo na gato, turi mu 2014”.

U Rwanda kandi ntirwakunze koroherwa n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka Huma Rights Watch.

Nta na rimwe mu cyegeranyo cyayo buri mwaka haburagamo aho inenga u Rwanda igaragaza ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, urubuga rwa politiki n’ibindi.

Byahumiye ku mirari umwaka ushize ubwo Umuyobozi wa Human Rights Watch, Kenneth Roch yandikaga kuri Twitter, anenga amatora y’u Rwanda, avuga ko abaturage atari bo bihitiramo ubayobora.

Mushikiwabo yamusubije agira ati “Ndambiwe cyane Utuzungu (n’utundi duke tutari utuzungu) tumaze iminsi twandika amateshwa kuri Afurika. Ubundi ni nde wadushinze Afurika?

Asigiye u Rwanda isura nziza mu mahanga

Muri iyi myaka yose Mushikiwabo amaze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, imibanire y’u Rwanda n’amahanga yagiye inozwa ku buryo ari igihugu gihagaze neza, cyubashywe ukurikije ibikorwa bikomeye cyakira cyangwa inshingano Abanyarwanda bahabwa.

Rwakomeje kwagura imibanire n’ibindi bihugu aho nyuma y’imyaka 24, Ambasade z’ibihugu cyangwa imiryango y’ibihugu bifite icyicaro i Kigali bigera kuri 30; ibihagarariwe ku rwego rwa Consular ni icyenda mu gihe ibifite ababihagarariye bakorera mu bindi bihugu ari 39.

U Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibindi bihugu kuko ubu rufite ambasade 33 ziruhagarariye mu bihugu 147 n’imiryango mpuzamahanga. Hari n’izindi ntumwa 37 zihagarariye inyungu z’u Rwanda mu bihugu 17.

Nta gushidikanya ko uyu munyapolitiki kaba n’umwanditsi w’ibitabo azitwara neza mu muryango mushya wa Francophonie agiye kuyobora, urukumbuzi rw’ibikorwa byiza yakoreye u Rwanda, akazarukuba karijana mu Isi y’abavuga Igifaransa n’abandi muri rusange.

Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza