00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu buzima ibintu ntibitungana ijana ku ijana- Kagame avuga ku bataranyuzwe n’imbabazi Macron yasabiye i Kigali

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku mbwirwaruhame mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavugiye mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho yemeye uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari intambwe ishimishije mu kuvugurura umubano w’ibihugu byombi nubwo hari abataranyuzwe.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku wa 27-28 Gicurasi 2021.

Mu bikorwa yakoze ahageze harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yavugiye imbwirwaruhame yari itegerejwe na benshi nyuma y’imyaka 27 y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Muri iyi mbwirwaruhame, Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’uko byari biherutse gushyirwa ahagaragara muri raporo Duclert yakozwe ku busabe bwe na raporo Muse yakozwe ku busabe bwa leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Mpagaze aha nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu. Kwemera ibyabaye, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside uzacika ubutabera.”

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde yabajijwe uko yakiriye amagambo ya Macron n’agaciro yayahaye. Yavuze ko nubwo urugendo rukiri rurerure amagambo ya Macron ari ukuri kuzifashishwa mu gukomeza kuzahura umubano.

Yagize “Ntushobora kubona ibyo ushaka mu buryo bwuzuye 100%, ubuzima niko bumeze. Ibyo Macron yavuze ni ukuri. Kwemera uruhare ni ikintu gikomeye.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kumva neza aho tuvuye, imyaka 27 irashize duhuye n’aya mahano, abantu barahizwe baricwa nk’uko mubizi. Kuba Macron yaje akavugira ijambo rye ahantu hari ikimenyetso cy’ibyabaye ntiyabikoreye ubusa. Yabivuganye amarangamutima.”

Nubwo hari abantu bavuga ko ibyo yavuze bidahagije, Perezida Kagame yasobanuye ko icyo aha agaciro ari intambwe Macron yateye asura u Rwanda. Ku bwe ngo abantu ntibashobora kunyurwa ku rugero rungana, ikindi ni uko ngo urugendo rwo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi rudahagarariye aho.

Ati “Umuhate we watumye ibintu bigera ku rwego nishimira. Ni icyerekezo cyiza tugomba gukomeza, ntabwo turasoza urugendo, tuzakomeza, turi mu nzira nziza. Ku bwanjye kwemera uruhare ni ikintu gikomeye.”

Ibi ariko ntibivuze ko yanyuzwe 100% nk’umuntu ufite ubushobozi bwo gusesengura ibifatika n’ibidafatika ahubwo nk’umunyapolitiki ngo hari uburyo bwo kuganisha ibintu aho bikwiye kugana kandi amateka “ntareberwa mu cyerekezo kimwe.”

Ati “Sinanyuzwe 100%. Nta muntu unyurwa 100%; ubuzima niko bumera, tugomba gukomeza kubaho twifashishije ibyo dufite, ibyo twabonye. Haracyari ibyo gukora, nta ‘formule’ ihari kugira ngo tubone ibisubizo.”

Ku bandi bavuga ko imbabazi Macron yasabye zidahagije, Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kubaha uburyo babonamo ibintu. Ati “Niko bigenda mu buzima hari abantu batajya banyurwa. Haracyari ibyo gukora, nta ‘formule’ ihari kugira ngo tubone ibisubizo, tugomba kureba ibintu mu buryo bwagutse.”

“Ku bijyanye n’ingaruka byatugizeho icyo navuga ni uko aho twavuye ari kure, hari abagizweho ingaruka mu buryo ndengakamere, turabatekereza, agahinda kabo turakumva ariko murabizi niko ubuzima bumeze. Mu buzima ntabwo ibintu bitungana.”

Perezida Macron niwe wa mbere mu bayoboye u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanasaba imbabazi ndetse agafata ingamba zigamije gusubiza mu murongo umubano mwiza.

Perezida Kagame yavuze ko intambwe Macron yateye mu kwemera uruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo kwishimira
Perezida Macron yavuze ko igihugu cye gifite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rwazanye umwuka mwiza mu mubano w'ibihugu byombi wari umaze igihe utameze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .