Mpayimana ababazwa n’uko Abanyarwanda badafasha abakandida bigenga nk’uko bafasha amashyaka

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 9 Kanama 2018 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi mike ngo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida b’Abadebite bitangire, Mpayimana Philippe, uri mu bigenga avuga ko ikibazo cy’amikoro gikomeye, byongeye Abanyarwanda bakaba badashishikarira gutera inkunga abigenga nk’uko babikorera imitwe ya politiki.

Uyu mukandida wigenga yabwiye IGIHE ko ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyamamaza no kuzazenguruka mu gihugu ari ibintu bikomeye nubwo agomba kubikora.

Yagize ati “Ni ibintu bikomeye cyane kuko igice kinini cy’ingengo y’imari gishirira mu gushaka imikono kandi gushaka imikono ho nta mbabazi, uba ugomba kwigisha abaturage bakumva bakagusinyira, aho ngaho iyo tubonye uharangije turongera tukiyubaka bundi bushya.”

Ushaka kuba umukandida aba agomba gutanga imikono 600 y’abamushyigikiye mu gihugu, muri abo hakaba harimo nibura abantu 12 batuye kandi batorera muri buri karere.

Nubwo ingengo y’imari azakoresha atayishyira ahagaragara, Mpayimana, agaragaza ko ukwiyamamaza k’umukandida wigenga, aba agomba kwirya akimara bitandukanye n’imitwe ya politiki yo Abanyarwanda bayitangamo imisanzu.

Yagize ati “Ikindi gikunze kumbabaza ni uko Abanyarwanda batamenyereye gushyigikira abakandida bigenga nk’uko batanga imisanzu mu mashyaka. Urumva ko ikibazo cy’ubushobozi ni ukongera guhangana nubwo buba ari buke ariko tuba twabyiyemeje dukoresha ubushobozi buke dufite kugeza turangije.”

Uyu mukandida yarahatanye no mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka, ashoramo amafaranga ye mu kwiyamaza, asarura amajwi 0.73%.

Umukandida wigenga asabwa nibura amajwi 5% kugira ngo abone amahirwe yo kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko. Aya majwi Mpayimana yagiye mu bihe bishize agaragaza ko ari menshi ariko kimwe n’abandi bayibazaho basubizwa ko ateganywa n’Itegeko Nshinga.

Mpayimana avuga ko ayo majwi asabwa atakimuteye impungenge, ati “Buri mukino uba ufite ibyo usaba, kugeza ubu kuri njye 5% ntibikiri byinshi ndashaka kukarenza kubera ko nasubijwe kare nditegura.”

Kuko igihe cyo kwiyamaza kitaragera, kizatangira ku wa 13 Kanama kikageza ku wa 1 Nzeri 2018, ntiharamenyekana iturufu Mpayimana azanye muri aya matora.
Mu bakandida 521 baziyamaza harimo abigenga bane Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier.

Aba bane bahanganiye amajwi n’imitwe ya politiki ine irimo FPR Inkotanyi n’indi byifatanyije, Green Party, PSD, PL na PS Imberakuri, bose bashaka intebe 53 ziva mu badepite rusange batanzwe n’imitwe ya politiki cyangwa abakandida bigenga.

Mpayimana avuga ko ababazwa n'uko abanyarwanda badafasha abakandida bigenga nk'uko babigenza ku mashyaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza