00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Guelleh wa Djibouti

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa perezida watowe wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, uteganyijwe kuba kuri uyu Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021.

Perezida Ismaïl Omar Guelleh w’imyaka 73 yari asanzwe ari perezida w’iki gihugu kuva mu 1999, akaba yaragiriwe icyizere cyo kongera kuyobora Djibouti muri manda ya Gatanu mu matora yabaye ku wa 9 Mata uyu mwaka akayatsinda ku majwi 98.58%.

Mu butumwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe bwanyujije kuri Twitter, byatangaje ko Dr Ngirente ariwe witabiriye uyu muhango ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Ubutumwa bugira buti “Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze muri Djibouti aho azahagararira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu muhango uzaba ejo w’irahizwa rya Perezida Ismail Omar Guelleh. Yakiriwe na mugenzi we, Abdoulkader Kamil Mohamed, Minisitiri w’Intebe wa Djibouti.”

Mu irahira riheruka rya Perezida Ismaïl Omar Guelleh mu 2016, Perezida Paul Kagame yitabiriye uwo muhango.

U Rwanda na Djibouti byagiranye umubano mwiza kuva kera, ndetse mu mwaka wa 2013, iki gihugu cyahaye u Rwanda impano y’ubutaka bwa hegitari 20 hafi y’ibyambu bya Djibouti (Port of Djibouti, PAID) na Dubai (Dubai World International Port).

Mu 2016 u Rwanda narwo rwahaye Djibouti hegitari 10 z’ubutaka buherereye mu gice cyagenewe inganda, Special Economic Zone i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Mu 2016 kandi Perezida Ismaïl Omar Guelleh yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yakirwa na Perezida Kagame, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku kuzamura umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari, ndetse hashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubucuruzi.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw’akazi muri Djibouti rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Uretse ibi kandi, hari amatsinda atandukanye ajya ava mu gihugu cya Djibouti aje gusura u Rwanda mu bikorwa bitadukanye hamagamijwe kungurana ibitekerezo biganisha ku iterambere.

Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 950, bavuga ururimi rw’igifaransa n’icyarabu.

Minisitiri Ngirente ubwo yari ageze muri Djibouti
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti Abdoulkader Kamil Mohamed

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .