"Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuga kubwigomekaho”

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kanama 2016 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Abarwanashyaka ba PS Imberakuri bagaragaje ko kuba ari rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na leta bidasobanura ko bagomba kwigomeka cyangwa kudakurikiza gahunda za Leta.

Babivugiye mu biganiro ubuyobozi bwa PS Imberakuri bwagiranye na bo mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Gicumbi, byari bigamije gukomeza kubasobanurira amwe mu mategeko agenga iri shyaka.

Babyecwamo Bonaventure ushinzwe gukemura amakimbirane muri PS Imberakuri yatangarije IGIHE ko baba baje gusobanurira abarwanashyaka babo gahunda za leta n’umurongo w’ishyaka, bakamenya ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi atari ukwigomeka.

Yagize ati "Hari ushobora kumva ko kuba ari mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bivuga kuba intagondwa ugasanga ni ba bandi batitabira gahunda za Leta nyamara bakibagirwa ko mbere yo kuba mu ishyaka runaka ari Abanyarwanda; erega mushobora kudahuza ibitekerezo nibyo ariko mukaba mwakwicarana mugashaka umurongo ubabereye, buri wese agatanga igitekerezo cyubaka, niyo mpamvu iteka dusobanurira abarwanashyaka bacu ko batagomba gutinya kugaragaza ibitekerezo byabo ariko bakabikora batigomeka ku butegetsi.”

Nzabonariba Jean Baptiste umwe mu barwanashyaka ba PS Imberakuri bari bitabiriye ibi biganiro, kuri we ngo ni ngombwa ko umurwanashyaka asobanukirwa n’amategeko y’ishyaka rye kuko bimufasha kutagwa mu mutego uyu n’uyu.

Ati“ Ibi ni byiza kuko hari ibintu tuba tutazi,hari aho usanga bamwe mu barwanashyaka bashaka kwigira intagondwa bitwaza ngo ntibavuga rumwe n’ubutegetsi ariko twabonye ko ari ukwibeshya kuko kuba mu ishyaka runaka ntibivuga kutubahiriza amategeko n’amabwiriza ubuyobozi buha abaturage ahubwo muhuriza hamwe ibitekerezo mukubaka igihugu.”

PS Imberakuri ni imwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemewe mu Rwanda, nyuma ya Green Party.

Iri shyaka ryagiye rivugwamo kutumvikana na Me Ntaganda Bernard wahoze ariyoboye mbere yo gufungwa imyaka ine ashinjwa ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri no gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uyu mugabo wafunzwe mu mwaka wa 2010, yaje gusimbuzwa Mukabunani Christine, afunguwe atangaza ko atemera ubuyobozi bushya bw’ishyaka kugeza ubwo anaryirukanwemo ashinjwa imyitwarire mibi.

Babyecwamo Bonaventure(ibumoso) ushinzwe gukemura amakimbirane muri PS Imberakuri
Abarwanashyaka ba PS Imberakuri basabwe kutigomeka ahubwo bagatinyuka gutanga ibitekerezo byabo b

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza