Kandidatire ya Mushikiwabo, Sahrawi, amavugurura ya AU mu mutima w’ibyitezwe muri Mauritania

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Kamena 2018 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga 2018, i Nouakchott muri Mauritania hazateranira inama ya 31 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yitezwemo kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo; amavugurura akomeje gukorwa muri uyu muryango, ikibazo cya Sahrawi na kandidatire ya Louise Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Iyi nama izayoborwa na Perezida Paul Kagame uyoboye AU kuva muri Mutarama 2018, ni na yo nama ya nyuma y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango izaba ibaye muri Nyakanga nyuma yo kwemeza ko mu mwaka hazajya haba inama imwe aho kuba ebyiri nk’uko byari bisanzwe.
Amavugurura ya AU

Muri iyi nama, byitezweho ko Perezida Kagame azagaragaza aho umushinga w’amavugurura y’imikorere ya AU yatangije ugeze, mbere yo gusoza manda ye muri Mutarama 2019, aho azasimburwa na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi.

Amavugurura ya Perezida Kagame agamije gutuma AU irushaho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yose iba yafashwe kandi uwo muryango ukareka gukomeza kubeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Kugera ku ntego kw’aya mavugurura kumaze kwigaragariza mu masezerano aherutse gusinyirwa i Kigali ashyiraho isoko rusange kuri uyu mugabane, amasezerano yemera urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ayo guhuza ikirere ku isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Aya mavugurura ashyigikiwe bikomeye n’ibihugu byo mu Burengerazuba n’Iburasirazuba bwa Afurika ndetse na Maroc, ariko ibihugu byo mu majyepfo n’amajyaruguru ya Afurika byo byagiye bigaragaza kugenda biguru ntege.

Ikibazo cya Sahrawi

Nk’uko Jeune Afrique yabigarutseho, kuri iki Cyumweru mbere gato y’ifungurwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bigize AU, biteganyijwe ko hazabanza indi nama izabera mu muhezo, aho Perezida Kagame azatanga raporo ku kibazo cya Sahara y’Iburengerazuba (Repubulika ya Sahrawi).

Iki kibazo kimaze imyaka igera kuri 40 cyabyaye amakimbirane ahoraho hagati ya Maroc ifata Sahrawi nk’agace kayo na Algeria ishyigikiye umutwe wa Polisario uharanira ukwigenga kwa Sahrawi.

Amakimbirane aturutse kuri uku kutavuga rumwe ku bibazo bya Sahrawi kwatumye Maroc yivana muri AU (Ikitwa OUA) mu mwaka wa 1984, ubwo Sahrawi yemerwaga muri uwo muryango. Maroc yongeye kugarukamo muri Mutarama 2017.

Kubera ubukana bw’iki kibazo cyashyize mu buhunzi abaturage basaga ibihumbi 90, Loni mu ntangiriro z’uyu mwaka yasabye Perezida Kagame ubufasha mu kukirangiza.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, muri uku kwezi yagiriye uruzinduko muri Maroc ndetse anasura inkambi za Tindouf zahungiyemo bamwe mu baturage ba Sahrawi. Muri Werurwe yari yahuye na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdelaziz na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Algeria Abdelkader Messahel.

Kandidatire ya Mushikiwabo

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, arashaka kuyobora ubunyamabanga bwa OIF

Mu nama y’akanama gashinzwe kandidatire muri AU yabaye kuri uyu wa Kane, hizwe no kuri dosiye ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, uri kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Kuba muri iyi nama Mushikiwabo yashyigikirwa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa ni ingirakamaro, kuko na Canada ifite Michaëlle Jean usanzwe ayobora OIF ushaka indi manda, nayo yohereje Ambasaderi wayo i Addis Abeba, Philip Baker, bishoboka ko yaje kumushakira amajwi.

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangariza itangazamakuru ko hari icyizere ko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bizashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku kuyobora OIF.

Ku ikubitiro abagize Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bemeje kandidatire ya Mushikiwabo. Mu nama ya AU byitezwe ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga cyane cyane ku bihugu bikoresha Igifaransa, byose bigashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize AU igiye gusimbuzwa imwe izajya iba muri Mutarama. Muri Nyakanga hazajya haterana inama ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize AU ndetse ishobora no kwitabirwa na ba Minisitiri bashinzwe ubukungu.

Ikibazo kikibazwa ni ku nama y’abakuru b’ibihugu yo muri Mutarama ubusanzwe yaberaga ku cyicaro cya AU muri Ethiopia, iyo muri Nyakanga ikabera mu bindi bihugu.

Hari amajwi amwe yatangiye gusaba ko iyo nama yo muri Mutarama yajya ibera mu bihugu bitandukanye aho kubera ku cyicaro cya AU gusa.

Uruzinduko rutunguranye rwa Perezida Macron

Ikindi cyitezwe kandi gitunguranye muri iyi nama, ni uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron i Nouakchott ku wa 2 Nyakanga ubwo inama ya AU izaba isozwa.

Kuri gahunda y’iyo nama, nta gikorwa Macron azagaragaramo icyakora yatumiye abakuru b’ibihugu bazaba bayitabiriye mu musangiro, bikekwa ko ugamije kwiga ku bikorwa byo kugarura amahoro muri Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza