00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 33 irihiritse hafashwe umwanzuro ko impunzi z’Abanyarwanda zitahuka “ku ngufu”

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Kanama 2021 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Ku itariki nk’iyi mu myaka 33 ishize ni bwo i Wanshington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateraniye inama yiga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari mu mahanga barangiwe na Perezida Habyarimana gutahuka.

Iyo nama yanzuye ko zigomba gutahuka kuko zibifitiye uburenganzira, bigakorwa mu mahoro cyangwa hakitabazwa “ingufu” mu gihe zaba ari zo zikenewe ngo bishoboke.

Kuva mu myaka ya 1980, Abanyarwanda b’impunzi bariyongereye basaga ibihumbi 600 kandi abenshi muri bo bari mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Uretse Tanzania yageragezaga kuba hafi abayirimo ikabashishikariza kwisanzura ku benegihugu, mu bindi bihugu bari babayeho nabi bamburwa uburenganzira bakanahabwa igihe gito cyo kuhaba.

Nk’urugero ababarirwa mu bihumbi 40 mu babaga muri Uganda birukanwe na Milton Obote boherezwa mu Rwanda mu 1982. Habyarimana na we yanze kubakira baguma mu gihirahiro bahezwa ku mipaka ndetse bamwe bahaburira ubuzima.

Raporo ya Muse igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanye ko Habyarimana akimara guhirika Kayibanda ku butegetsi yaje afite akarimi karyoshye yizeza ko noneho Abanyarwanda bose bazahabwa uburenganzira bungana ariko ntibyamutwaye igihe kinini ngo na we yigaragagaze. Yakomeje ivangura, Abatutsi bahezwa mu nzego zose.

Kuko abenshi mu mpunzi z’Abanyarwanda bari Abatutsi bameneshejwe, icyizere bari batangiye kugira ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwabemerera gutahuka akibufata cyagiye kiyoyoka buhoro buhoro, birangira aberuriye ko “igihugu cyuzuye” batabona aho bajya.

Umunyamateka ufite n’ibitabo biri mu byifashishijwe iyo raporo ikorwa, Kimonyo Jean Paul, yanditse ko “Niba hari ihuriro rikomeye ry’ubutegetsi bwa Habyarimana n’ubwa Kayibanda yahiritse ryaba uburyo bitwaye mu kibazo cy’impunzi.”

“Habyarimana yakomeje gushimangira ko u Rwanda rutuwe cyane kandi nta butaka buhagije bwo guhingaho rufite, cyangwa umutungo kamere wafasha guhanga imirimo ihagije kuri izo mpunzi zaba zitahutse.”

Ni amagambo yavugiye mu ruzinduko yagiriye muri Uganda mu 1987, aho yongeyeho ko “u Rwanda ruri hafi kuzura”.

Mu Kuboza uwo mwaka ni na bwo FPR Inkotanyi yatangijwe na bamwe mu bari barahejejwe ishyanga. Barimo abasanzwe ari abasirikare dore ko ubwo Obote yabirukanaga mu 1982 abenshi bahisemo kujya mu gisirikare cya NRM ya Perezida Yoweri Museveni waje gufata ubutegetsi mu 1986.

Inama y’i Washington mu 1988

FPR Inkotanyi yatangijwe hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ubuhunzi cyari kimaze kuba agatereranzamba ku Banyarwanda basiragizwaga mu mahanga n’igihugu cyabo bakangirwa kukigeramo.
Yanashakaga gukuraho ubusumbane, ivangura n’itonesha bishingiye ku moko byakandamizaga bamwe mu Banyarwanda.

Nyuma y’amezi make ishinzwe, i Washington D.C hateraniye Inama ku wa 17 Kanama 1988 ishyigikiwe na Komite y’Abanyamerika ishinzwe kurengera uburenganzira bw’impunzi (USCR) hamwe n’umuyobozi wayo Roger Winter.

Dr Murigande Charles, ni umwe mu bari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuva igitangira, akaba yari atuye mu Burundi.

Yavuze ko iyo nama yabaye hagamijwe gukorera ubuvugizi ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda cyasaga n’icyirengagijwe n’amahanga.

Yasobanuye ati “Yabaye ku busabe bw’abantu benshi. Roger Winter yari inshuti ya Gen Maj Fred Gisa Rwigema, akajya amuganiriza ibibazo bye by’impunzi hanyuma amwemerera ko agiye gusa n’ubishyira ahagaragara akaba nk’umuvugizi w’icyo kibazo cy’Abanyarwanda cyasaga n’icyibagiranye.”

Winter ngo yakoranye n’Abanyarwanda babaga muri Amerika barimo na Nyakwigendera Dr Kimenyi Alexandre bategura iyo nama ariko uwari uyiri inyuma ni Gen Maj Rwigema. Bivugwa ko hari n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yayigizemo uruhare.

Kayisire Callixte witabiriye iyo nama ahagarariye impunzi zari mu Burundi, yabwiye IGIHE ko yarimo Abanyarwanda bahagarariye impunzi mu bihugu bitandukanye ariko “ntiyateguwe na FPR”.

Abajijwe niba hari ibindi bihugu byayoherejemo intumwa, yasubije ati “Intego ya mbere kwari uguhuza Abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye ntabwo kwari uguhuza ibihugu by’amahanga. Bagahura bakamenyana, bakareba ko bashobora kuvuga ijwi rimwe.”

Iyo nama yanzuye ko “impunzi z’Abanyarwanda zifite uburenganzira bwo gutahuka, byaba ngombwa hagakoreshwa ingufu.”

Dr Murigande yavuze ko uwo mwanzuro nta kinini wari usobanuye kuko “ntiyari inama y’ibihugu cyangwa ngo ibe yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye. Ntiyari gukemura ikibazo cy’impunzi ariko yatumye kivugwa.”

Guverinoma y’u Rwanda yahise ishya ubwoba, hiyongeraho n’igitutu cy’amahanga itangira guhura n’iya Uganda mu bihe bitandukanye harebwa uko izo mpunzi zacyurwa.

Uko guhura kwazo ariko nta musaruro byatanze kugeza ubwo ku wa 1 Ukwakira 1990 FPR Inkotanyi yeguye intwaro ikoresha inzira y’amasasu ngo igere mu Rwanda.

Umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, Tom Ndahiro, yavuze ko nta mpinduka Guverinoma ya Habyarimana yigeze igaragaza mu myitwarire ku kibazo cy’impunzi nyuma y’iyo nama, “uretse guhura n’iya Uganda bakavuga ngo abashaka gutaha bazaze ariko bitunga. Icyo kuvuga ko hari ihame ry’uko Umunyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cye Leta y’u Rwanda ntiyigeze icyemera.”

Urugamba rwagejeje muri Nyakanga 1994, aba ari bwo Gen. Maj Paul Kagame wari uruyoboye yemeza ko intambara irangiye.

Muri Kanama 1988 ni bwo Inama yiga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zari mu mahanga yanzuye ko zitaha ku ngufu niba ari bwo buryo bwafasha.Hari nyinshi zari muri Uganda
Dr Murigande yavuze ko umwanzuro w'iyo nama nta kinini wari usobanuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .