Impunzi z’Abanyarwanda zirenga 9 000 ziri mu cyeragati muri Congo-Brazaville

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo-Brazaville, yatangaje ko icyo gihugu kirimo Abanyarwanda benshi babuze uko bataha, nyuma y’uko guhera ku wa 1 Mutarama 2018, hakuweho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bose bahunze igihugu hagati ya 1959 na 1998.

Iyo tariki yageze hakiri benshi bataratahuka bari mu bihugu nka Zambia, Uganda, Congo Brazaville n’ahandi, nyamara leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko nta mpamvu ikwiye gutuma umunyarwanda akomeza kwitwa impunzi nyuma y’imyaka yose ishize ibintu bisubiye mu buryo.

Nk’uko RFI yabitangaje, Dr Eric Ndayishimiye yavuze ko hari umuryango mugari w’Impunzi z’Abanyarwanda bakiri muri Congo Brazaville bagera ku 9 000, abenshi batatashye kubera ubwoba bafitiye ubuyobozi bw’u Rwanda, ko bahutazwa bageze mu gihugu.

Mu guhangana n’impungenge nk’izo, Leta y’u Rwanda imaze igihe yarashyizeho gahunda ngo bamwe bajye baza mu Rwanda basubire kubwira abo basize ibyo biboneye n’amaso yabo, bitewe n’uko abenshi bavuye mu gihugu kikiri mu icuraburindi, bagakomeza kurebera u Rwanda muri iyo ndorerwamo kandi icyari igihu cyareyutse.

Nubwo izo mpunzi zumva zigifite impungenge zo gutaha mu Rwanda, ngo zibayeho mu buzima bubi n’ubwihebe kubera gutinya ejo hazaza.

Dr Ndayishimiye yagize ati «Ntabwo bazi icyo gukora. Bategereje umwanzuro uzafatwa n’ubuyobozi bwa Congo. Ni abaturage badafite ibyangombwa, mbese nta gihugu bafite. Muri make isaha iyo ari yo yose polisi ishobora kubahutaza cyangwa ikabafata kuko nta byangombwa. »

Yakomeje agira ati «Ariko bamwe batekereza no kuba bahungira ahandi kuko bumva atari cyo gihe cyo gusubira mu Rwanda. Bahunze ingaruka z’iyo ntambara. Ubu tuvugana buri wese afite ubwoba. Hari n’abo twavuganye bavuga ko mu cyumweru gitaha batazava mu ngo zabo bagategereza ibikurikira.»

Biteganywa ko aba Banyarwanda bataratahuka bashobora kongera gusaba kwakirwa muri icyo gihugu, gusa Dr Ndayishimiye avuga ko mu bagerageje kubisaba mu bihe byahise, Abanyarwanda batagera ku 10% aribo bahawe ibyangombwa basabaga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya Ibiza(MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, aheruka kubwira itangazamakuru ko impunzi z’abanyarwanda zitazatahuka ntizinasabe ibyangombwa byo gutura aho zahungiye zizafatwa nk’abimukira.

Yagize ati “Iyo amaze gukurwaho sitati y’ubuhunzi, ari ya mfashanyo y’abagiraneza ntabwo ishobora kumugeraho kuko ntaba arengerwa n’amasezerano mpuzamahanga, ubwo burenganzira arabutakaza. Iyo abutakaje na cya gihugu cyari kimucumbikiye kimufata nk’umuntu uri mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Icyo gihe amategeko y’ibyo bihugu ashinzwe abinjira n’abasohoka ashyirwa mu bikorwa.”

Hagendewe ku mibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, mu 2011 impunzi z’abanyarwanda zari 100 000, MIDIMAR yemeza ko uyu mubare wagabanutse kuko kuva mu 2010, hatahutse abagera ku 83,755.

Bamwe mu mpunzi z'Abanyarwanda hafi y'umurwa mukuru Brazaville muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza