Icyo Abanyarwanda bakwitega ku mikorere y’Inteko irimo amashyaka 11 yemewe mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 Nzeri 2018 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ifite umwihariko wo kuba irimo nibura Umudepite ukomoka mu ishyaka riri muri 11 yemewe mu Rwanda.

Mu kwiyamamaza hari amashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi ari yo; PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP. Ane muri yo yabashije kubona imyanya muri 40 FPR yegukanye, andi abiri ari yo PSR na PSP abona imyanya mu Nteko anyuze mu badepite bahagarariye abagore.

Kanyange Phoibe, uturuka mu ishyaka PSP, yatowe nk’umudepite uhagarariye abagore mu Mujyi wa Kigali naho Solange Uwingabe, atorwa nk’umudepite uhagarariye abagore mu Ntara y’Amajyaruguru ariko ubusanzwe ni umurwanashyaka wa PSR.

Aba biyongera kuri bane ba PL yari isanzwe mu Nteko,batanu ba PSD na yo yari isanzwemo, babiri ba Democratic Green Party of Rwanda na babiri ba PS Imberakuri binjiye bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abahanga mu bya politiki bagaragaza ko kuba buri shyaka ryemewe mu Rwanda rifite umudepite mu Nteko, bizongera impaka ku mategeko atorwa ku buryo azajya anonosorwa akabonekamo ibitekerezo bitandukanye bibereye buri Munyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda, (NFPO) Oswald Burasanzwe, avuga ko biteze impaka zisumbuye kandi zubaka mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko Imitwe ya politiki yose ihuriyemo ifite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko nshya.

Ati “Nashima ko imitwe ya politiki yose yagiye mu ihiganwa, kandi byagaragaye ko nta mutwe wa politiki uri hanze y’imiyoborere y’igihugu cyacu. Ibi rero ni ikintu gishimishije […] bizatuma habaho iniganiro mpaka mu nteko ntibaze bavuga ngo biratambuka gusa.”

Ni ingingo ahurizaho na Dr Ismael Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki, nawe uvuga ko amashyaka mashya yinjiye ari ingufu nshya Inteko yungutse.

Umutwe w’Abadepite ufite inshingano yo gutora amategeko, kumenya no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Mu bihe binyuranye Abadepite batoye amategeko nyuma y’igihe gito hakagaruka imishinga isaba kuyavugurura.

Urugero ni aho mu mwaka wa 2013 hatowe itegeko No 71/2013 ryo kuwa 10/09/2013 rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’imyaka itatu umushinga wo kurivugurura ugarurwa mu Nteko nabwo ntiwahatinda kuko Minisitiri w’Intebe yahise asaba kuwugarura ngo unozwe neza.

Abakurikiranira hafi politiki bavuga ko ayo mategeko aba yemejwe hatabayeho gucukumbura byimbitse.

Dr Christopher Kayumba, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko mu gihe hakiri amategeko atorwa nyuma y’igihe gito akazagarurwa ngo avugururwe, bigaragaza ko mu kuyigaho bayaca hejuru.

Ati “Ntekereza ko ibitekerezo biba bikubiye muri ayo mategeko bitaganirwaho bisesuye, ntabwo ibiganiro bikorwaho biba bihagije. […] Ntekereza ko hari ikintu cyo gupfa kwemera buri mushinga w’itegeko uvuye muri Leta hatabanje kunononsora impamvu z’iryo tegeko n’ikibazo gihari.”

Ni iki cyasembura ibiganiro mpaka?

Dr Kayumba asanga abashya binjiye mu Nteko ntibisanzure ngo bavuge ku mategeko bashingiye ku bibazo by’ababatumye nta biganiro mpaka byahaboneka.

Ati “Bagiyeyo bafite intego yo kuganira mu mishinga y’amategeko n’ibibazo abaturage babagejejeho bisanzuye, byatuma n’abandi bari basanzwe mu Nteko batakundaga kuganira ibintu nk’ibyo bagira ubushake bwo kubakurikira.”

Anavuga ko Inteko yose ikwiriye kongera ubushakashatsi ku kintu cyose bagejejweho, ndetse bakanasesengura imibereho y’abanyarwanda.

Dr Buchanan we ngo byarushaho kuba byiza mu gihe Inteko yajya iha umwanya abantu bagatanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko mu gihe bakiwigaho, nk’uko bimwe mu bihugu nka Tanzania na Kenya bigenda kandi ngo byatuma amategeko aba agendanye n’ibihari.

Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Abadepite baturuka mu mashyaka yose yemewe mu Rwanda yitezweho impaka zinoza amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza