Ibyo isaranganya ry’ubutegetsi rigomba kubahiriza muri Guverinoma nshya yitezwe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Kanama 2017 saa 04:04
Yasuwe :
0 1

Abaturage basanzwe n’abanyapolitiki bose bategerezanyije amatsiko ikipe Perezida Kagame agiye gutangirana muri manda ye ya gatatu aherutse kurahirira. Gusa nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, ishyirwaho rya Guverinoma rigendera ku mibare no kurebera mu mfuruka nyinshi k’ukwiye kuyinjiramo byiyongera k’ubumenyi n’ubushobozi.

Itegeko Nshinga ryagennye uburyo ubutegetsi busaranganywa mu rwego rwo kwirinda ko habaho ukwikubira ahubwo buri muntu wese na buri cyiciro cyose kikagira uruhare mu buryo igihugu kiyobowe.

Mu ngingo yaryo ya 62 ivuga ko mu gusaranganya ubutegetsi, Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite badashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki. Uko niko bimeze kuko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa akomoka mu ishyaka PL.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko “Ku bagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma. Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma.”

Ibi bisobanuye ko FPR Inkotanyi isanzwe ifite umubare munini w’abadepite mu Nteko nyuma yo gutsinda amatora yo mu 2013, idashobora kugira abagize Guverinoma barenze 50% by’abagomba kuba bayirimo.

Mu kugena abagize Guverinoma kandi, kuri bya bindi bikurikizwa ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa abagore bakagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Itegeko Nshinga ntiribuza Perezida wa Repubulika ko agira Minisitiri w’Intebe bakomoka mu mutwe wa politiki umwe. Ariko nko muri Guverinoma icyuye igihe, Perezida Kagame wa FPR Inkotanyi yagiriye icyizere Murekezi Anastase wo muri PSD. Ibi biri no mu byo iri shyaka ryamuvuze ibigwi ubwo ryatangazaga ko [Kagame] rimutanzeho umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Isaranganya ry’ubutegetsi mu nzego za leta rikurikiza amahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho nk’uko agaragara mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga. Ayo mahame ni aya:

1° Gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;

2° Kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;

3° Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;

4° Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;

5° Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo;

6° Gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Imiterere ya Guverinoma icyuye igihe

Mu bari muri Guverinoma icyuye, yaba mu ba Minisitiri no mu banyamabanga ba Leta hashyizwemo abakomoka mu mashyaka atandukanye ndetse n’abatagira imitwe ya politiki babarizwamo.

Abaminisitiri bari bagize Guverinoma icyuye igihe

Reba ku ifoto uhereye hejuru ibumoso abaminisitiri n’imitwe ya politiki bakomokamo n’abatayifite:

1. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi (PSD)

2. Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe

3. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver (FPR Inkotanyi)

4. Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (FPR Inkotanyi)

5. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka (FPR Inkotanyi)

6. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance (FPR-Inkotanyi)

7. Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta (PSD)

8. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise Nta shyaka abarizwamo

9. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert (FPR Inkotanyi)

10. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba (FPR-Inkotanyi)

11. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana (FPR-Inkotanyi)

12. Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana Nta shyaka abarizwamo

13. Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston (FPR-Inkotanyi)

14. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James (FPR Inkotanyi)

15. Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba (FPR-Inkotanyi)

16. Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu Nta shyaka abarizwamo

17. Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Uwizeye Judith Nta shyaka abarizwamo

18. Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo (FPR-Inkotanyi)

19. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kanimba François Nta shyaka abarizwamo

Abanyamabanga ba Leta

1. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera (PPC)

2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel (FPR-Inkotanyi)

3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence (FPR Inkotanyi)

4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier Nta shyaka abarizwamo

5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac (PDI)

6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Patrick Ndimubanzi Nta shyaka abarizwamo

7. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode Nta shyaka abarizwamo

8. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu n’amazi, Germaine Kamayirese Nta shyaka abarizwamo

9. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Dr Alexis Nzahabwanimana Nta shyaka abarizwamo

10. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka (FPR-Inkotanyi)

Itegeko nshinga mu ngingo ya 116 rivuga ko Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe. Perezida Kagame warahiye kuwa 18 Kanama 2017, ntazarenza kuwa 2 Nzeri atarashyiraho Minisitiri w’Intebe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza