Ibyitezwe ku ruzinduko rwa Perezida wa Misiri mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Kanama 2017 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi azasura u Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko Sissi yaruhereye muri Tanzania kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kuva mu Rwanda azakomereza muri Tchad na Gabon.

Sissi w’imyaka 62 azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri saa yine. Biteganyijwe ko azasura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, ku mugoroba yakirwe mu muhango wo gusangira na Perezida Kagame.

U Rwanda na Misiri bifitanye umubano urenze uwa politiki. 85 % y’amazi icyo gihugu gikoresha aturuka muri Nil ndetse umuhanga mu mateka Herodote yavuze ko iyo Nil iba idahari, Misiri yari kuba ubutayu gusa. Uwo mugezi ufashe ubuzima bw’abanyamisiri, inkomoko yawo iri mu Rwanda.

Usibye Nil ihuza u Rwanda na Misiri, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA). Iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Leta y’u Rwanda muri 2015 yagaragaje ko isarura miliyari 22 Frw mu byoherezwa mu Misiri, icyo gihugu na cyo kigakura miliyari 46 Frw mu byo cyohereza mu Rwanda.

Icyakora ibihugu byombi uwo mwaka byemeje ko ibyoherezwa ku mpande zombi bidahagije bikwiye kongerwa.

Ni iki cyitezwe mu ruzinduko?

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda aherutse gutangaza ko uruzinduko rwa Perezida Sissi runagamije guhesha igihugu cye ijambo muri Afurika ituwe n’abirabura haba muri politiki, mu bukungu n’izindi nyungu zifitiye akamaro ibyo bihugu.

Uyu mukuru w’igihugu uzaba uwa mbere Kagame azakira nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yabaye ku wa 4 Kanama hari ibyitezwe by’ingenzi bashobora kuganira.

Gushaka ubufasha mu mubano n’ibihugu bya Afurika

Misiri ni igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo. Iki gihugu cyazahajwe n’intambara n’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato kuva mu 2011, byanatumye kirukanwa mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe kigarurwamo muri 2014.

Uretse kugira amateka yigishwa mu mashuri menshi muri Afurika, umubano wa Misiri n’ibindi bihugu cyane cyane iby’Afurika y’Abirabura ntabwo ushamaje.

U Rwanda ni rwo ruzaba ruyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umwaka utaha, bivuze ko ruzaba rufite ijambo rikomeye muri AU. Mu gihe Misiri ishaka kwiyegereza ibihugu bya Afurika, nta kabuza ko igomba kugira ubucuti bwihariye n’u Rwanda rukazayibifashamo.

U Rwanda mu bihugu 10 Misiri ishaka gushoramo imari

Mu mwaka wa 2015, Ambasaderi Namira Negm yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu icumi bya Afurika Misiri ishaka gushoramo imari. Icyo gihugu cyamaze gushora imari mu bijyanye n’amazi, hari imashini z’ubuvuzi bw’abana cyashakaga kuzana mu Rwanda ndetse n’ibijyanye no kwigisha gucukura amabuye y’agaciro.

Ukurikije uko u Rwanda rwafunguriye amarembo abashoramari, Perezida Sissi ashobora kuganira na mugenzi we w’u Rwanda uko ibyo igihugu cye gishoramo imari byakwiyongera ngo kigume ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika. Kuri ubu iki gihugu kiri mu bya mbere byashoye imari nyinshi hanze ( gifite ingana miliyari 6,88 z’amadolari).

Hari imurikagurisha rimaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ry’abanyamisiri riba buri mwaka ryitabirwa cyane. Uretse kuba iki gihugu gifite byinshi cyohereza mu Rwanda, uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu runabishakira amasoko hanze, byitezwe ko ruzaha umwanya w’ibicuruzwa byinshi byakorewe mu Rwanda kugurishwa mu Misiri.

Uru ruzinduko rushobora no kuba intandaro yo gufungurirana amarembo ku mpande zombi, Indege za EgyptAir zikagwa i Kigali nta handi zibanje kugwa.Ubusanzwe uyu mwanzuro wari wemeranyijweho n’impande zombi mu 2015 ariko nturashyirwa mu bikorwa.

Kuba Sissi ari we Perezida wa Mbere wa Misiri ugiye gusura u Rwanda bitanga icyizere ko nyuma y’uruzinduko ishoramari ry’abanyamisiri mu Rwanda riziyongera.

Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi azasura u Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza