Green Party mu ihurizo ryo kwishyura amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza kwa Habineza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kanama 2017 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kirekire Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, ahirimbanira kwiyamamaza kuyobora igihugu, aho abigereyeho ntiyahiriwe n’amatora none anasize ishyaka rye mu madeni y’inguzanyo ryafashe ngo abashe kwiyamamaza mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika.

Habineza yavuye i Burayi mu 2009 habura amezi make ngo 2010 habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ntiyabasha kuyitabira kuko ishyaka rye ryanditswe impitagihe.

Nyuma y’imyaka irindwi, Dr Habineza uyobora ishyaka rifatwa nk’irya opozisiyo mu Rwanda, yihiriwe n’urugendo mu bakandida batatu Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yemeje yajemo; asabwa guhatana n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana na Kagame Paul wa FPR Inkotanyi, washyigikiwe n’andi mashyaka umunani.

Mu majwi ntakuka yatangajwe na NEC kuri uyu wa Gatatu, Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi niwe watowe ku majwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.48%.

Ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza, nibwo habineza yahishuye ko yafasheinguzanyo ngo abashe kwiyamamaza, bimusaba gutanga inzu ye nk’ingwate.

Icyo gihe yagize ati “Ubwo ninanirwa kwishyura izagenda, nta kundi byagombaga kugenda.”

Amajwi agitangazwa, abakurikira politiki bakoma agatima kuri ya nguzanyo nyamara
itegeko rigena ko umukandida asubizwa amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza iyo abashijwe kugira 5%, bivuze ko umukandida rukumbi wayagize ari nawe ugomba gusubizwa ayo yakoresheje ari Paul Kagame.

Mu kiganiro na IGIHE, Habineza yeruye ko inguzanyo ishyaka ryafashe yiyamamaza ari kiri mu birikomereye.

Nubwo yirinze gutangaza umubare w’afaranga bagujije na banki bayatsemo ariko ashimangira ko ari mu kigo kimwe cy’imari cyo mu Rwanda, Dr Habineza yavuze ko bari gushakisha uko bazishyura.

Yagize ati “Urumva ni kimwe mu bibazo byose dufite, ni ukugenda tubishakira ibisubizo ngo turebe ko hari ubwo ushobora kubona undi wakuguriza, ukaba wishyuye uwa mbere, ibi ahandi birahaba.”

Habineza yavuze ko aho batse inguzanyo babahaye kugeza mu Ukuboza 2017 ngo babe barangije kwishyura inguzanyo, ati “Turacyafite amezi ane ngo turebe uko byagenda.”

Urestse ayo yagujije, Green Party ntiyifuje gutangaza ingano y’amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza ariko yagiye igera hirya no hino mu turere.

Yatsinzwe amatora atekereza gusezera muri politiki

Nyuma yo kwakira ko yatsinzwe, Habineza avuga ko yatekereje guhita akuramo ake karenge mu gukina politiki, ndetse byari byatangiye kuvugwa ko ari mu nzira zisezera ku buyobozi bwa Green Party.

Yagize ati “Nanjye numvaga ko nshobora kwegura ariko abo nabibwiye bo mu ishyaka ntabwo babyishimiye kandi nanjye nabivuze mbabaye.”

Nyuma aariko, Habineza yagiye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ko yisubiyeho, ati “Turacyahari kandi nzaba Perezida w’u Rwanda mu gihe cya vuba. Nizeye ko muzantora ubutaha. Twaratsinzwe ariko turongera tureguka.”

Ahandi yagize ati “Ntabwo ngiye kuva muri politiki. Abanyarwanda bangaragarije urukundo n’urugwiro, ntabwo nzabatenguha.”

Habineza yavuze ko nyuma y’amatora ya Perezida bari gutekereza uko bazahatana no mu matora ataha y’Abadepite n’abasenateri ndetse aca amarenga ko ashobora kuzagaruka no mu itora rya Perezida mu 2024.

Dr Frank Habineza ubwo yari akurikiye itangazwa ry'amajwi y'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza