Dr. Lewanika wahataniye kuyobora Zambia yifuza ko 50 % by’abaperezida muri Afurika baba abagore

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Dr. Inonge Mbikusita-Lewanika wigeze guhatanira kuyobora Zambia mu 2001 agatsindwa, yavuze ko ashaka ko kimwe cya kabiri cy’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, baba abagore kuko bashoboye kandi bikaba binateganywa na gahunda y’icyerekezo cya Afurika 2063.

Uyu mugore w’imyaka 75 witabiriye inama yiga ku buringanire ishamikiye ku nama ya Transform Africa 2018, avuga ko Afurika yatera imbere mu gihe ameza y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, yakicarwaho n’abagabo bangana n’abagore hakubarizwa ihame rya 50/50 rya AU.

Yagize ati “Turamutse tugize kimwe cya kabiri cy’abakuru b’ibihugu bya Afurika b’abagore, twaba tugeze ku masezerano ya 50 kuri 50 twasinye. Abakuru b’ibihugu byacu barabisinye ku bwacu kandi turemeranya na bo ko bibaye Afurika yaba ahantu heza.”

Yakomeje agira ati “Dukeneye kubona ku meza y’abakuru b’ibihugu byacu kimwe cya kabiri ari abagore, ikindi ari abagabo.”

Dr. Lewanika wiyamamaje agatsindirwa ku majwi 0.6%, na Levy Mwanawasa, yemeza ko abagore bashobora gukora byinshi mu gihe kimwe ndetse n’ikoranabuhanga barishobora bahawe amahirwe.

Avuga ko kutayobora ibihugu atari ubushobozi buke kuko hari benshi bafite n’impamyabumenyi z’ikirenga.

Icyakora, uyu munyapolitiki ashinja imyumvire n’imico y’abanyafurika kuba ku isonga mu bituma n’umugore wiyamamaje atsindwa.

Yagize ati “Ikosa si iryabo [abakuru b’ibihugu], abantu babatora dukwiye guhindura imitekerereze yacu. Abantu benshi yaba abagabo n’abagore batekereza ko umugore ataba Perezida. Ntibabonamo umugore ubuyobozi, bamubonamo uwo guteka, gukubura nubwo nabyo ari ingenzi.”

Yongeraho ko igikenewe ari ubufatanye n’ubwuzuzanye kandi mu nzego zose hakubahirizwa ihame ry’uburinganire ku kigero cya 50/50.

Ati “Simvuga ko abagore bashobora gukora byose ariko dukeneye gufatanya. Ahantu hose yaba mu nzego z’abikorera dukeneye 50/50, bizatuma Afurika itera imbere.”

Muri Afurika ya 2063, uburinganire buzaba bwaragezweho ku gipimo cyose. Abagore bazaba bari mu myanya itorerwa mu gihugu, mu karere no mu nzego z’imbere mu gihugu bazaba ari 50% bangana n’abagabo, abari mu myanya y’ubuyobozi muri guverinoma n’inzego z’abikorera nabo babe 50%.

Umuyobozi w’umuryango ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika mu banyarwanda ndetse no mu batuye Afurika, Musoni Protais, yemeza ko kimwe cya kabiri cy’abakuru b’ibihugu bya Afurika babaye abagore, cyaba ari ikimenyetso cy’uko uburinganire burimo bugerwaho.

Yagize ati “Nanjye ntyo, nubwo ntavuga ngo uyu muntu nayobore kuko ari umugore cyangwa umugabo, ariko nzi ko abagabo batarusha abagore ubushobozi. Ni ukuvuga ngo hagiyeho inzira iha amahirwe abagore y’uko nabo bagera kuri Perezidansi, nabo babigeraho.”

Musoni avuga ko imitwe ya politiki ikwiye gufata abagore ikabashyira mu buyobozi na bo bagatinyuka, bakamenyerwa bityo bakazagera aho bayobora ibihugu.

Kugeza ubu abagore umunani nibo bamaze kwicara ku ntebe y’abakuru b’ibihugu muri Afurika, byaba iby’agateganyo, inzibacyuho cyangwa batowe. Abo ni; Slyvie Kinigi (Burundi), Ivy Matsepe-Casaburri (Afurika y’Epfo), Ellen Johnson Sirleaf (Liberia), Rose Francine Rogombé (gabon), Agnès Monique Ohsan Bellepeau (Île Maurice), Joyce Hilda Banda (Malawi), Catherine Samba-Panza (Centrafrique) na Ameenah Firdaus Gurib-Fakim (Île Maurice).

Imibare igaragaza ko abagore ari bo benshi muri Afurika kuko bangana na 52 % by’abaturage bose ariko ugasanga basigaye inyuma mu bijyanye n’ubukungu, politiki, imibereho myiza n’andi mahirwe.

Ibihugu byinshi bya Afurika byashyizeho amategeko atuma abagore babona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ibihugu 10 bya Afurika byageze ku ntego yo kugira 30 %.

Gahunda ya Afurika 2063 ni imwe mu zizirikana ihame ry’uburinganire kuko igamije gutuma umugore agira ubushobozi bumuha kugira uruhare mu nzego zose z’ubuzima. Intego ni uko abagore barenga 90 % bo mu cyaro bazaba bafite uburenganzira ku mutungo ubyara inyungu harimo; ubutaka, inguzanyo, serivisi z’imari n’ibindi.

Dr. Inonge Mbikusita-Lewanika wigeze guhatanira kuyobora Zambia yifuza ko 50 % by’abakuru b'ibihugu by'Afurika baba ari abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza