Frank Habineza ayoboye urutonde rwa 34 bashaka guhagararira Green Party mu matora y’abadepite

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urutonde rw’abantu 34 bashaka kuba abakandida b’iri shyaka mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Iri shyaka ritahiriwe n’urugendo mu matora y’Umukuru w’igihugu mu 2017, rigiye guhatanira bwa mbere imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu gihe indi mitwe ya politiki yagiye itanga urutonde rw’abantu 80, Green Party yo yatanze ururiho 34 gusa kuko ngo izi neza ko itari mu kibuga yonyine.

Umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza ni we ubimburira abandi ku rutonde, agakurikirwa n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude.

Dr Habineza yagize ati “Twe dutanze 34 kubera ko twasanze amashyaka ari menshi mu Nteko; Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n’andi mashyaka atandatu nabo barashaka imyanya, ni ukuvuga ko kuri lisiti yabo hariho imitwe ya politiki irindwi, hari na PL, PSD, PS Imberakuri hari natwe. Turavuga tuti imyanya baharanira nk’amashyaka ni 53, tuvuze ngo turashaka kugira 80 kwaba ari ukwigiza nkana.”

Yagaragaje ko bibaye amahire bagatsindira iyo myanya 34 nta kibazo kuko indi myanya yatwarwa n’abandi.

Nubwo Dr Habineza afite icyizere ko ishyaka rye rizabona amajwi 5% yarihesha kubona umwanya mu Nteko, mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka yagize 0.48% anarushwa n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73%

Habineza asobanura ko ubu icyizere afite cyo kubona amajwi asabwa kugira ngo yicare mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nk’intumwa ya rubanda, gishingiye ku kuba hahatanirwa imyanya myinshi bitandukanye nw’uw’umukuru w’igihugu.

Iri shyaka ryiyongeye ku yindi mitwe ya poltiki yamaze gutanga kandidatire kuva ubwo ku wa 2 Nyakanga NEC yatangiraga kwakira kandidatire z’abifuza kuba Abadepite.

Dr Habineza yanagaragaje akanyamuneza ku buryo imitwe ya poltiki ikorera mu bwisanzure anishimira uburyo mu Nama y’Inteko Rusange iheruka ya Green Party, indi mitwe ya politiki yitabiriye nk’uko bigenda iyo umutwe runaka ufite igikorwa.

NEC izarangiza kwakira kandidatire ku wa 25 Nyakanga, kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2018; amatora abe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho ku bari mu gihugu abe ku wa 3 Nzeri.

Dr Habineza ayoboye urutonde rw'abakandida ba Green Party
Ubwo Green Party yatangaga urutonde rw'abo yifuza ko bayihagararira mu matora
NEC yakiriye urutonde rw'abantu 34 basabirwa guhagararira Green Party mu matora y'abadepite
Urutonde Green Party yashyikirije NEC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza