Bwa mbere Green Party na PS-Imberakuri bashobora kuyobora Umutwe w’Abadepite

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko aherutse yasize Green Party na PS -Imberakuri nk’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abonye amahirwe yo kugira abadepite mu Nteko bikaba ari ubwa mbere kuva yashingwa.

Kuri uyu wa Gatatu abadepite 80 batowe bazarahirira manda nshya izasozwa mu 2023, aho biteganyijwe ko bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira.

Mu nama ya mbere Abadepite bitoramo abagize biro, ni ukuvuga Perezida na ba Visi Perezida babiri, umwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’ushinzwe Imari n’Abakozi.

Kuba Green Party na PS-Imberakuri barinjiye mu Nteko, byayabereye n’urufunguzo rwatuma havamo uwayobora Umutwe w’Abadepite nkuko Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ibivuga.

Igira iti “Gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za Leta hakurikijwe amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’iri Tegeko Nshinga n’ibiteganywa n’andi mategeko”.

“Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki.”

Ese aya mashyaka arabyiteguye?

Dr Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR, yabwiye IGIHE ko we yiteguye guhatanira kuba Perezida w’umutwe w’Abadepite.

Yagize ati “Rwose turabyiteguye kandi turabishoboye.”

Gusa Mukabunani Christine wa PS Imberakuri, mu mvugo yumvikanisha ko nta nyota abifitiye yabwiye IGIHE ko we n’ishyaka rye batigeze babitekerezaho.

Ati “Nyuma yo kurahira nibwo twabitekerezaho, ubu ntabwo twari twabitekerezaho.”

Itegeko Ngenga N°06/2006 ryo kuwa 15/02/2006 rigena imikorere y’umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riteganya ko nyuma yo kurahira, Abadepite bitoramo ba Visi perezida babiri na Perezida.

Senateri Rutaremara avuga ko abatari mu mutwe wa politiki wa watsinze amatora biyamamariza kuyobora Umutwe w’Abadepite.

Bazakomeza kutavuga rumwe n’ubutegetsi?

Amashyaka yombi ahuriza ku kuba ngo afite abantu bashoboye bajya muri guverinoma bakagira byinshi bahindura.

Dr Frank Habineza yavuze ko batarwanya Leta, ahubwo ari ibitekerezo bitandukanye bityo abazava muri Green Party ngo bazaguma mu murongo wabo.

Ati “Ntabwo turi abantu barwanya Leta, dufite ibitekerezo bitandukanye, twabitanga kandi nabwo byaba byubaka igihugu. Ni ugutanga ibitekerezo bitandukanye mu bwubahane nta kurwana, nta gutukana.”

Mukabunani nawe yashimangiye ko mu gihe abo mu Ishyaka rye bajya muri Guverinoma bagendera kuri politiki y’igihugu.

Mukabunani Christine nta nyota afite yo kwiyamamariza kuyobora Umutwe w'Abadepite
Dr Frank Habineza yiteguye kuyobora Umutwe w'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza