Bayingana Aimable na Fatuma Ndangiza mu bazatorwamo abazahagararira u Rwanda muri EALA

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 04:11
Yasuwe :
1 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yamaze gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko urutonde rw’abakandida bazahatanira guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yatangarije IGIHE ko urutonde rw’abakandida rwashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, amatora akaba ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Gicurasi 2017.

Buri gihugu kigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gihagararirwa muri EALA n’abadepite icyenda nk’uko biteganywa n’Amasezerano ashyiraho uyu muryango, kandi muri bo nibura 30% bagomba kuba ari abagore.

Ariko mu matora yo gushaka abahatanira iyo myanya, itegeko rikagena ko buri mutwe wa politiki na buri cyiciro bihagararirwa muri EALA, hatangwa umubare w’abakandida ukubye kabiri uw’imyanya ihatanirwa.

Mu Rwanda, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki yishyize hamwe bagira abadepite bane muri EALA naho PL, PSD, urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bakagiramo umudepite umwe umwe.

Kubw’ibyo, Umuryango wa FPR Inkotanyi watanze abakandida barimo Gasinzigwa Oda, Rwigema Pierre Celestin na Ngoga Martin bari basanzwe muri EALA; Ndangiza Fatuma uheruka gusimbuzwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB); Wibabara Jennifer, Nkiko Albert, Kanamugire Callixte na Bayingana Aimable bakora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.

Muri PSD, hatanzwe Uwera Kabanda Françoise na Dr Kalinda François –Xavier usanzwe ari muri EALA naho muri muri PL hatangwa Rutazana Francine na Uwizeyimana Jean Claude.

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga yatanze Bahati Alex wikorera ku giti akaba yaramugariye ku rugamba na Tumusiime Sharon ukuriye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyanza, akanakora mu Kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara.

Abakandida b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko bo ni Barimuyabo Jean Claude ukuriye urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu gihugu na Beneyo Jessica uri muri Komite y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko.

Inama y’Igihugu y’Abagore yatanze Uwumukiza Francoise; usanzwe ari Perezida wayo na Dr Uwamariya Valentine, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko abazatorerwa guhagararira ibihugu muri EALA muri manda y’imyaka itanu iri imbere, bazarahirira i Arusha muri Tanzania, ku wa 5 Kamena 2017.

Bayingana Aimable asanzwe ayobora Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare, FERWACY
Ambasaderi Fatuma Ndangiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza