Abanyarwanda 46 000 bamaze kwiyandikisha kuzatorera abadepite mu mahanga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje ko Abanyarwanda bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2018 barenga miliyoni 7.1, barimo abazatorera mu mahanga ibihumbi 46.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 30 Nyakanaga 2018, Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko Abanyarwanda biyandikishije ku ilisiti y’itora bose hamwe ari 7 174 188, barimo abagabo 46% n’abagore 54%. Muri abo bose urubyiruko ni 3 234 075 bangana na 45%.

Prof Kalisa Mbanda yagize ati “Nkurikije ilisiti dufite ibihumbi 46 [bazatorera mu mahanga] ariko barakiyongera kuko muri iyi minsi bariyandikisha bakoresheje ikoranabuhanga, bagenzi bacu bakira benshi muri bo; baziyandikisha kugeza igihe tuzafungira ikoranabuhanga ryakira abashaka kwiyandikisha ku ilisiti, ni ukuvuga ku wa 14 Kanama 2018.”

Komisiyo y’amatora ivuga ko lisiti ntakuka y’abazitabira amatora y’abadepite izatangazwa ku wa 17 Kanama 2018.

Ugendeye kuri iyo mibare, NEC yagaragajwe ko mu bazatorera mu mahanga urubyiruko rwagabanutseho 23% ugereranyije n’amatora aheruka y’Umukuru w’Igihugu.

Asobanura impamvu z’iryo gabanuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yagize ati “Ahanini ikibitera ni abanyeshuri benshi baba baragiye kwiga hanze bakaba baragarutse mu Rwanda.”

Bimaze kumenyerwa ko hirya no hino mu bihugu u Rwanda rugiye rufitemo za Ambasade, Abanyarwanda nabo baba bacyereye kwitabira ibikorwa by’amatora, bakagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi.

Nk’uko biteganyijwe kungengabihe y’amatora y’badepite y’uyu mwaka, Abanyarwanda bari muri Diaspora bazatora ku wa 2 Nzeri 2018, umunsi umwe mbere y’uko abari imbere mu gihugu bazindukira mu matora.

Abakandida b’agateganyo 537 bemerewe guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, barimo abaturuka mu mitwe ya politiki (FPR Inkotanyi n’indi bafatanyije, Green Party, PSD na PL) ndetse n’abaturuka mu byiciro bihariye barimo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga hamwe n’abakandida bigenga.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi umwe usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre ubwo yatoreraga i La Haye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza