Abagize Inama Nyobozi ya AU bemeje kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Kamena 2018 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Abagize Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bemeje kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Minisitiri Mushikiwabo usanzwe ayobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’itsinda ryaturutse mu Rwanda rimuherekeje bageze muri Mauritania kuva wa 27 Kamena 2018 mu nama zibanziriza iya AU, yahateraniye kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga 2018.

Inama ya 33 y’abagize Inama Nyobozi ya AU, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika ari na yo Mushikiwabo yitabiriye, yemeje kandidatire ye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ‘kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, yemejwe n’Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU’.

Inama Nyobozi ya AU igizwe n’Abaminisitiri batoranywa na Guverinoma z’ibihugu bigize uyu muryango. Iyi nama yateguye iya 31 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri AU iteganyijwe ku wa 1 no ku wa 2 Nyakanga 2018.

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko ari umuco w’ibihugu bihuriye muri AU wo gushyigikira umukandida watanzwe na Afurika.

Mushikiwabo umaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, icyifuzo cye cyo kwiyamamaza cyazamuwe muri uyu mwaka ndetse gishyigikirwa n’ibihugu bikomeye muri OIF birimo n’u Bufaransa.

Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora. Mushikiwabo ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yayoboye inama y' Inama Nyobozi ya AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza