Abadepite bashya baraterana bwa mbere muri manda y’imyaka itanu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Manda ya kane y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, iratangira imirimo yayo ya mbere kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018.

Nyuma yo kurahira mu byumweru bibiri bishize, abadepite 80 barimo abinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko bwa mbere bamaze ibyumweru bahugurwa ku mikorere y’Inteko n’uko igenzura ibikorwa bya Guverinoma; uko ingengo y’imari ya Leta itegurwa n’uko itorwa n’ibindi.

Aya mahugurwa bayasoje ku wa 2 Ukwakira 2018, bitegura gutangira igihembwe gisanzwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku wa 5 Ukwakira 2018 kizageza ku wa 4 Ukuboza 2018.

Ku munsi wabo wa mbere, kuri gahunda y’Inteko rusange biteganyijwe ko bazatangiza igihembwe cya gatatu gisanzwe cy’Inteko cya 2018, hakanemezwa gahunda yacyo. Iki gihembwe ni n’intangiriro ya manda y’Abadepite izasozwa mu 2023.

Depite Dr Frank Habineza winjiye mu Nteko bwa mbere yabwiye IGIHE ko amasomo bahawe mu minsi bamaze bahugurwa bungutse byinshi ku mikorere y’inteko, uko amategeko akorwa kuri politiki ya leta n’ibindi, byabahaye kwitegura gutangira imirimo.

Ati “Navuga ko nka 50% tumaze gusobanukirwa ariko hari byinshi tutarasobanukirwa tuzagenda twiga buhoro buhoro.”

Bahuguwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; uw’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, abo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, abo mu nteko n’abandi.

Imirimo myinshi y’Inteko Ishinga Amategeko ikorerwa muri komisiyo icyenda ziyigize ariko amatora y’abazaziyora ateganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2018.

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), muri manda ishize yayoborwaga na Nkusi Juvenal wagiye mu kirihuko, ni yo yakunze kuvugwa cyane ubwo yatumizaga abayobozi bisobanura ku micungire mibi y’umutungo. Hategerejwe uzatorerwa kuyiyobora.

Izindi komisiyo hari iy’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije; iy’Ubukungu n‘Ubucuruzi; iya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu; iy’Ubukungu n‘Ubucuruzi; iy’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko;

Hari kandi iy’Imibereho y’Abaturage; iy‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu; Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside.

Mu cyumweru gitaha, ku wa 8 Ukwakira, hateganyijwe ikiganiro ku myitwarire y’abayobozi no kumenyekanisha umutungo.

Inteko ishinga amategeko nshya iratangira imirimo kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza