Abasilikare bakuru b’Abaholandi bazahabwa amahugurwa mu Rwanda

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rw’imikoranire myiza irangwa hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’u Buholandi, barateganya kohereza mu bihe byavuba abasilikare babo bo ku rwego rwa Ofisiye (Officers) mu guhabwa amahugurwa mu ishuri rya gisirikare riherereye (Rwanda Peace Academy) riherereye i Nyakinama mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita, ubwo Maj Gen Beulen ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu Buholandi yakirwaga na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe (...)

Mu rwego rw’imikoranire myiza irangwa hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’u Buholandi, barateganya kohereza mu bihe byavuba abasilikare babo bo ku rwego rwa Ofisiye (Officers) mu guhabwa amahugurwa mu ishuri rya gisirikare riherereye (Rwanda Peace Academy) riherereye i Nyakinama mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita, ubwo Maj Gen Beulen ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu Buholandi yakirwaga na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe n’Umugaba mukuru w’ingabo LT Gen Charles Kayonga, baganiraga ku bijyanye n’imikoranire myiza irangwa hagati y’ibihugu byombi, mu biganiro bagiranye, yavuze ko nyuma yo gusura Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ku wa 05 Gashyantare 2013, agasanga barateye imbere ngo yasabye ko igihugu cyabo cyazohereza mu Rwanda abawofisiye kuza guhabwa amahugurwa mu bya gisirikare.

Nzabamwita yavuze ko n’u Rwanda rusanzwe rwohereza abasilikare bo kurwego rwa Ofisiye mu guhabwa amahugurwa ya gisirikare mu Buholandi.

Maj Gen Beulen, yavuze ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Avuga kandi ko bazakomeza gutanga amahugurwa ku basirikare b’u Rwanda no gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi. Yongeye ko we n’itsinda ayoboye bishimiye ibikorwa by’igisirikare cy’u Rwanda babonye mu ishuri rya Rwanda Peace Academy i Nyakinama.

Maj Gen Beulen, yaje aherekejwe n’abashyitsi batandukanye barimo Hildegard -Hof, ukora mu nzego zikomeye z’igihugu cy’u Buholandi (Dutch defence attaché to Rwanda) akaba afite icyicaro muri Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza