IGIHE.com > Politiki > Amakuru

U Rwanda rwirukanye umukozi wa Ambasade y’u Bubiligi


Yanditswe kuya 29-01-2013 - Saa 07:54' na Emile Nsabimana

Abayobozi b’u Rwanda bahaye amasaha 48 umusirikare w’Umubiligi wakoraga muri Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, kugira ngo abe yavuye ku butaka bw’u Rwanda kubera « Ibikorwa bitajyanye n’inshingano ze ».

Uyu mukozi wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera mu Rwanda, ni umusirikare ufite uburambe buhagije mu gisirikare. Mu mirimo yakoze hari ijyanye no kurinda abakozi b’Ababiligi.

Urwego rushinzwe ubwirinzi muri iyi Ambasade rugizwe n’abantu batatu, ubu rukaba ruyobowe na Col William Breuer watangiye akazi mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2012.

Ikinyamakuru Le vif dukesha iyi nkuru kiravuga ko Ababiligi batabwiwe impamvu nyakuri z’iyirukanwa ry’umukozi wabo, ariko kikavuga ko byaba bifitanye isano n’ibikorwa by’uruhererekane byagiye biranga imibanire y’ibihugu byombi ; icyakora hari umusirikare mukuru w’Umubiligi uvuga ko ari « igikorwa cyo kubangamira » u Bubiligi.

Mu Gushyingo 2012 u Bubiligi bwatangaje ko busubitse imikoranire mu bya gisirikare n’u Rwanda bushingiye ku byavugwaga n’impuguke za Loni ko u Rwanda rufasha abateza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Turacyagerageza kuvugana n’urwego rw’ububanyi n’amahanga mu Rwanda ngo bagire icyo badutangariza kuri aya makuru.

IBITEKEREZO
ariko mushyire mugaciro,ubwo yirukankwe kubera ko yararimo gukora ibyiza mugihugu cyacu ?sha iyo bamuha amasaha 2 yo kugera ikanombe gusa.nundi munsi umuzungu ntaziyinvishe ko ari ntakorwaho iwacu agomba gukora ibbyo ashaka.bravo rwanda viva rwandans kwihesha agaciro.niyo ubu nabaho nabi ariko umwana akaba mugihugu cyiyubaha.
Musubize18.02.2013 saa 09:32
ngoga
ese ubundi ko musetsa murahuragura amagambo gusa muzi yzize iki ? ko rimwe babwira ngo mufate imihoro mugahita mufata ? muragowe.
Musubize5.02.2013 saa 08:10
yes
kuba uwo mugabo yahambirizwe, ni byiza cyane ntampamvu zo kutuvogera kandi bakatuvogerera iwacu. Ikibazo mfite ni kuri za commentaires zabamwe. Sinzi imyaka yanyu, ariko U Rwanda rw'ubu ntabwo ari Rwanda rwa kera : ubungubu turi mu bwigenge ; twakena, twakira ntawe tubikesha uretse Imana y'U Rwanda yonyine. Ntampamvu rero zo gupfukamira abantu aho gugfukamira Imana dukesha byose. Abanyamahanga tugomba gukorana nabo comme des parteners nkuko Président wacu akunda kubivuga. Sinumva rero aho URwanda rwaba rugana rugifite ubwoba bwabantu badutobera. Yego ngo bafite ingufu (ntabwo mvuze imbaraga) zo kutwima ibyacu bisahuye ari zo nkunga badukangisha no kuduteza umutekano muke kugira ngo babone uko bisahurira. Banyarwanda niki mutabonye byatuma muhora mutinya ? je préfère être pauvre mais libre. Abantu bose si babi, ikibazo nuko isi iyobowe n'azamafia ziba zireba inyungu zabo gusa ntakwita ku nyungu rusange. Abeza rero kandi barahari bifuza ko afrika n'U Rwanda byitera imbere ; abo rero tuzakorana comme "parteners". Mwitinya rero la vérité finira par triompher car nous en avons marre. Niba u Rwanda rwaribohoye ntampamvu zo kwemera abadutobera amateka bashaka kudusubiza inyuma. Tusonge mbele duteze yombi ibyo ubuyobozi twahawe n'Imana butubwira. A bon attendeur salut.
Musubize31.01.2013 saa 00:10
bwenge
Hano mu ma comments ndabona hariho ababiligi benshi !!! :D
Musubize30.01.2013 saa 23:42
Mugasa
Ese abombona barize bagahogora ubundi bari bamuzi nukunva ngo umubiligi yaszerewe ubundi bakicika kwifata byabagoye. uretse se umubiligi umunyarwandawe iyo akoze ibinyuranye ninshinganoze ntavanwa kumirimoye kuko atakwirukanwa murwanda aricyo gihugu cye. ubwose abashinzwe gukurikirana ibitagenda neza nibakora akazi kabo mugeho muce imanza mutazi nuwo muzicira. NTARUNDI RWANDA MUZABONA RUTARI URWAGAABO. KANDI NTANURWANDA RUTARENGERA AGACIRO KARWO.
Musubize30.01.2013 saa 23:08
SS
nimubona ko tubabaje cyane ndetse, wambwira gute ko wabaho ubuzima bwawe bwose wiyita umugabo cyangwa ugahagarara ukibwira ko uri umuntu ufite uburenganzira wagakwiye kugira nkikiremwamuntu, ni gute umuntu acakaza undi ibinyejana bikarenga bine kugeza nubu, ikibabaje muri byose nuko nyiri gucakazwa nawe abyemera ati :'' niko imana yabishatse mwizina rya yesu". niturekeraho guhuma no gushinja abandi ibazo byacu ibyo badukoreye bagikora babikora kuko twabyemera dushirehamwe turwanire ubwigenge nyabwo twubaka urwanda ingero zirahari kagame yaratangiye ariko akeneye ubufasha nyabwo kuko nabwo ashaka kuba inka ayo namagambo ye, umugabo n'uhagarara kukinu byaba ngombwa akagipfira uwemera ubucakara uwo s'umugabo n'ikindi kintu, sankara : "la patrie ou la mort"
Musubize30.01.2013 saa 15:27
kara
hahahahhahahhaaaahhahahahaaaaaaaaaaaaaaaa !!!!
Musubize30.01.2013 saa 06:43
hahaha
Izintambara ntago tuzazishobora !!! mwibwira ko se ababiligi basigaye bishimiye ibyabaye kuli mugenzi wabo ??? bazakora bate ???? abandi ba Diplomat nibahura baraganira kuli kiliya kibazo !!!! uzasimbura uliya azamira igufa bunguli kuko , uliya ayaligugunaga gusa may be !!!!
Musubize30.01.2013 saa 05:20
kk
Biratangaza kubona abanyarwanda bamwe bumva umubirigi yatobera urwanda ntavugwe. Ubwo ubanyi namahanga bwa fashe ikemezo bufite impamvu kandi iha advantage Urwanda
Musubize30.01.2013 saa 05:19
brown
Brown, usibye kwiraza inyanza cyangwa kureba bugufi, wigeze ubona ryari guhangana na occident bihira tier-monde ? Kwinyara mu gasunzu ni byiza ariko ntabwo bigomba kuzamuka mu bwonko.erega buriya abari kubizira nabaturage ntabwo arabo bayobozi bacu ntamukajye mutubeshya.
30.01.2013 saa 10:03
Ngoboka
OK. N'Abafaransa twarongeye tugirana umubano ushingiye kuri Amabassade nyuma y'aho twigaragambije tubatuka nk'uko bamwe murimo gutuka Ababiligi. Ibyo twabatutse tuzabisibanganya ? Mu buzima commande "Cancel" ntibaho ! mureke abanyapolitiki bagira "wisdom" yabo yihariye.
Musubize30.01.2013 saa 05:14
Mbakebure
wapinnibagende kabisa
Musubize30.01.2013 saa 00:00
huki
ndumva rero niba yskoraga amafuti bidakwiye no kubs ikibazo kubona umuntu nkuwo aeszererwa !!
Musubize29.01.2013 saa 22:18
gatwabuyenge
hari abo mbona byahogoje rwose ! uru ni uRWANDA ntabwo ari Rwanda_Urundi ! ntabwo tukiri mugihe cy'ubukoloni aho umuntu yikozaga ibyo ashaka mu gihugu cy'abandi !ngaho abo byababaje nimugende mumushyire ku bitugu mumubwire muti uri intwari.
Musubize29.01.2013 saa 14:19
ngumya
@Piter, Niba utazi ko abanyapolitike bababiligi benshi bafite concessions za mines muli DRC ugomba kuba udakulikira inkuru. Cyangwa uligira nkana gusa. Nta banga yuko Rynders, ambasaderi we Kinshasa na Joseph Kabila ali business partners.
Musubize29.01.2013 saa 12:21
Mwene Kalinda
Nakubwiye ngo tanga gihamya ureke amagambo dore ko amagambo y'abanyarwanda atajya ashira cyane cyane iyo bavuga uwo batifuriza ibyiza. Amahoro.
29.01.2013 saa 15:18
Peter
Harya za Comptes za Ambassade y'ububirigi zafunzwe zaba zo zaraje gufungurwa ?! Ndibuka BOMBORO BOMBORI yahoraga mu mibanire ya ZAIRE ya MOBUTU n'igihugu cy'UBUBIRIGI ! Ubanza natwe ariho turimo twerekeza !
Musubize29.01.2013 saa 11:03
Rugwizangoga
Ntibabizi ahubwo babirukane bose uzi ukuntu birirwa batanga za ordre de quitter le teritoire yabo !
Musubize29.01.2013 saa 10:57
Byago
Mwene Kalinda ibyo avuga birasa n'aho aherekeza bariya babiligi muri Congo kuko si gusa ! Mwagiye muvuga ibyo mwabonye cg mufitiye gihamya ?
Musubize29.01.2013 saa 09:01
Piter
U Rwanda rwirukikanye aba jenocidaires ntakibazo.nibave mugihugu cyacu.
Musubize29.01.2013 saa 07:24
Martin
ariko se bishoboka bite ubwo si ukuvogera ububiligi
Musubize29.01.2013 saa 04:32
######
Le Vif ngo Ububiligi ntibwabwiwe imhamvu yatumye uliya musirakare wabo yirukanwa ? Kandi bwabwiwe yuko ali uko yakoraga "Ibikorwa bitajyanye n’inshingano ze  » ? Muli dipolomasi ibyo birahagije, bashebuja bazi neza ibyo ali byo. Kandi niba batabizi, ibyo birahamya yuko regime y'Ubabiligi imaze kugera kwa Ndabaga ; abakozi ba z'ambasade zabo ubwo bikorera ibyo bishakiye batitaye kubyo batumwe gukora. Uretse yuko m'ububiligi ben'ibyo bidatangaje. None ese niba na minisitiri wabo w'ububanyi n'amahanga, Didier Rynders, n'ambasaderi we i Kinshasa, Michel Lastschenko, bibereye muli business na Kabila yo gucukura amabuye y'agaciro muli DRC, kuki uyu mukozi we nawe atakoresha akazi ke ko muli ambasade ngo yishakire hakurya y'umupaka amaramuko y'ejo ?
Musubize29.01.2013 saa 04:30
Mwene Kalinda
Umva mbese, ubwo aho wicaye iwawe mu nzu uzi ibyo Ministre Rynders akora muri Congo kuburyo wihandagaza ukamushinja ibintu nk'ibyo ? Ariko abanyarwanda twabaye dute ? Ubwo mwumva tuzishongora kugera ryari ?
29.01.2013 saa 10:20
rwanda
Ufite gihamya ko Didier Rynders na Kabila bakora icuruzwa ry'amabuye y'agaciro ???
29.01.2013 saa 13:15
Musemakweli
Ndabaza uwyise rwanda, uyu wiyise mwene Kalinda ubwiwe n'iki ko yicaye iwe mu rugo ? wabanje ukamubaza uko azi ayo makuru ko mbona ashobora kuba har ibyo azi !!! Wenda (gusa si mpamya) akora muri iyo business yavuze y'abo bagabo ! Qui sait ?
30.01.2013 saa 23:33
rdaa
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!