Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
MuzikaIbiteraneIvugabutumwa

Kizito Mihigo, Umuririmbyi wa Nyiribiremwa


posted on Dec , 16 2009 at 10H 41min 26 sec viewed 11020 times




Umuhanzi Kizito Mihigo, azwi cyane mu ndirimbo za Kiriziya Gaturika mu Rwanda. Yahimbye indirimbo zirenga magana atatu (300) zihimbaza Imana, kandi ziririmbwa mu missa hirya no hino mu Rwanda.

Tariki ya 25 Nyakanga 1981, Kizito yavukiye i Kibeho muri Nyaruguru, umwe mu mirenge izwiho ubukiristu bwihariye mu Rwanda. Mu mwaka w'1994, yahuye na Jenoside yahitanye umubyeyi we, na benshi mu muryango we.

Mu mwaka w'1996, Kizito yagiye kwiga mu Iseminari Ntoya ya Butare Karubanda, aho yatangiye kugaragariza impano idasanzwe ya Muzika Ntagatifu.

Mu mwaka wa 2003, yagiye kwiga mu mashuri kabuhariwe ya Muzika mu Bufaransa. Mu mwaka wa 2008, yabonye impamyabumenyi mu ishuri rya Muzika: Conservatoire de Musique de Paris. Kuva mu kwezi kwa mbere kw'umwaka wa 2009, uyu muhanzi yigisha muzika mu mashuri yisumbuye mu gihugu cy'Ububiligi.

image
Mihigo Kizito

Kuva mu mwaka wa 2003, amaze kugera i Burayi, umuhanzi Kizito Mihigo yihaye ubutumwa bw'iyogezabutumwa mu banyarwanda bo ku mugabane w'Uburayi, ubutumwa bwo kubabarirana, bw'Ubwiyunge, n'Ubumwe. Ibyo bikorwa ni nabyo yashatse gusangiza abanyarwanda muri iyi minsi, ubwo yagiraga igitaramo kidasanzwe muri Centre Christus i Remera, ku itariki ya 5 z'uku kwezi, guhera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Icyo gitaramo yari yacyise UT UNUM SINT, bisobanura ngo: "Bose babe umwe"

Cyari kigizwe n'indirimbo yahimbye n'izindi z'abahanzi ba Kiriziya banyuranye, zivuga amahoro n'urukundo, Kubabarira, kwiyunga n'Ubumwe. Hagati y'indirimbo kandi, uyu muhanzi yatanze ubuhamya bw'Umukiristu ubabarira, n'Ukwemera kugaragarira mu rukundo rwa mugenzi wacu.

Abari muri icyo gitaramo cyamaze amasaha atanu, batangaje ko banyuzwe, ariko basaba gukorerwa ikindi gitaramo nk'icyo.

Niyo mpamvu umuhanzi Kizito yateguye ikindi gitaramo tariki ya 27 Ukuboza, kugira ngo yongere atange ubwo butumwa bw'amahoro, kandi abacitswe n'igitaramo cyo ku itariki ya 5, na bo babashe kwiyumvira ibyo byiza by'Imana.

Uyu muhanzi kandi, avuga ko afitiye u Rwanda imishinga myinshi mu Rwego rwa Muzika, rw'imbyino, ndetse n'amakinamico.

Abifuza kumenya amakuru arambuye kuri uyu muhanzi, bashobora gusura urubuga rwe rwa internet rukurikira: www.organistecompositeur.com

MIGISHA Magnifique & Patrick KANYAMIBWA





facebook
More Articles | >>View all news in this category
Chorale rehoboth ministries ntikibarizwa mu itorero rya evangelical restoration church kimisagara!
 
Umuhanzi rusaro anaella mu gitaramo cyahuruje imbaga muri serena hotel kuri uyu wa gatanu
 
Umuhanzi mugabo jackie ngo yiteguye gushimisha abamureba kuri uyu wa gatandatu muri serena hotel
 
Umuhanzi dominic nic agarukanye iki mu kibuga cya muzika?
 
Korali rehoboth ya adepr rukiri igarutse mu ndirimbo yayo ntiyaryama twashira mu mashusho.
 
Korali uob gospel singers yongeye kugaragara nyuma y 'igihe kitari gito itaboneka!
 
Hindurwa band n 'umuhanzi enric sifa uba muri amerika mu gitaramo cyo gufasha abana bo ku mihanda
 
Imirimo yo gutegura ishyirwa ku mugaragaro rya album niwe mesiya ya patrick nyamitari igeze kure
 
Umuhanzi delphin kalisa ngo azanye ingamba zikomeye muri muzika
 
patrick nyamitari yatangaje itariki ntakuka yo gushyira agaharagara album ye yise niwe mesiya
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by faustin2020 Posted 2010-08-23 15:13:22

U Rwanda birumvikana ko rumaze gutera imbere muri muzika ariko kuri ubu hakenewe abahanzi benshi babyize mu ishuri njye nkaba numva habonetse ishuri rya muzika byafashya abahanzi benshi.

0
bad good




 
by uwiste1 Posted 2010-05-25 13:16:06

muzika mu rwanda imaze gutera imbere

0
bad good




 
by Ngenzija Posted 2010-05-24 21:48:44

Burya uri handsome gutyo?Ndakeke ko n'Imana ikwishimira.So,keep it up man!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-02-19 08:55:38

hello Kizito,realy i appreciate the way u sing for lord,i think as rwandese many of us suffering about what was happened during the genocide,then i promise u that i will always pray for u and our mighty God will be near u,the other thing i just want to remind u is 1:"what about those people who dont have money to buy themselves ur music CD?,2:"if u spend much time to GOD u gain all in all&no time is lost".3:"u must take more time to thank God about what he has done for u like the time u had take to supplie him or demand him ur needs,cause we people we know to go front our God when we get some problems and when God respons us directly we go without present him our thanksgiving that why i told u that things,like my broter in chist,thank u,cheers.by MIGNONNE

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-02-19 08:50:14

hello Kizito,realy i appreciate the way u sing for lord,i think as rwandese many of us suffering about what was happened during the genocide,then i promise u that i will always pray for u and our mighty God will be near u,the other thing i just want to remind u is 1:"what about those people who dont have money to buy themselves ur music CD?,2:"if u spend much time to GOD u gain all in all&no time is lost".3:"u must take more time to thank God about what he has done for u like the time u had take to supplie him or demand him ur needs,cause we people we know to go front our God when we get some problems and when God respons us directly we go without present him our thanksgiving that why i told u that things,like my broter in chist,thank u,cheers.by MIGNONNE

0
bad good




 
by ebright Posted 2010-01-10 06:33:16

Ntago nemera Imana ariko nakunze indirimbo z'uyu musore cyane. Iri joro naraye mbonye ikiganiro cye kuri RTV numva imbaraga z'ubuhanzi. Atandukanye n'abandi bose none nakomereze aho kandi anigishe abandi Banyarwanda uko umuziki ukorwa. Kizito, indirimbo zawe hari ikintu zanshyizemo kitari gisanzwe!

-1
bad good




 
by ngiripat Posted 2009-12-19 01:28:05

umva wangu rwose ukomereze aho,iyi mpano yawe iradufasha cyane.Byumwihariko ariko,jyewe byarandenze,narakumvaga nari ntarakubona,naragukunze cyane kubera uburyo udufasha mu gusana imtima y'abanyarwanda. Komerezahu Imana ibigukomereze peeeee....Courage wangu inzira uurimo ni nzima 100%

0
bad good




 
by blessedson12 Posted 2009-12-17 06:50:29

Mwiriweho neza*Ntekereza ntashidikanya ko mubahanzi dufite mu Rwanda bahahanga banabyize doreko ari nabake banyuze mwishuri kuber'umuziki,uyu musore arimo.Reka tuzamushigikire ni Christus 16h,kandi bikunze biduhindutse ndaza kuba ndikumwe nawe Sunday rdio flash mu Praise Time Show,7-10am,just listen.Nice time,regard¤Kanyamibwa Patrick

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
“indirimbo “tubyumve kimwe” tugiye gusohora turizera ko izahindura byinshi” - jc girls group
 
Kigali: revival generation iri gutegura igiterane cy 'urubyiruko
 
Korali bethrehem iritegura kugeza ivugabutumwa ryayo hirya no hino ku isi
 
Korali amahoro yagaragaje udushya twinshi mu yandi makorali yo mu itorero rya adepr!
 
Huye: umuriro ntiwatumye concert ya dominic nic isozwa
 
Ikiganiro n 'umuhanzi ezra kwizera
 
Umuhanzi uwizeye willy yarangije gukora album y 'ama cantiques
 
Umuhanzi albert niyonsaba akomeje gutera indi ntambwe mu kuririmbira imana
 
Latest Videos in this group
video
Igituma ndirimba-Apollinaire, Shemeza Music
video
Interview Kizito Mihigo
video
Mbeshejweho n'urukundo ya Aimé
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com