Mu gihe Tour du Rwanda 2013 yageraga bwa mbere mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, umuterankunga w’iri siganwa ry’amagare - COGEBANQUE, yatanze icyizere cyo kuhashyira ishami ry’iyi banki yashyize imbaraga mu kuva mu buhinzi busanzwe ibaganisha mu buhinzi buzamura umusaruro wajya ku isoko mpuzamahanga.
Ntabwoba Bonaventure, Umuyobozi ukuriye amashami ya COGEBANQUE mu gihugu, avuga ko kuba isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" rikagera mu turere dushya, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeTourdurwanda
HomeTourdurwanda
Articles
-
Uburasirazuba: Kirehe bagiye kubona ishami rya COGEBANQUE
19 November 2013 -
COGEBANQUE: Konti ya "SHOBORA" mu guhindura Muhanga umujyi w’ubucuruzi w’u Rwanda
22 November 2013Kimwe mu cyerekezo cy’akarere ka Muhanga, ni ukuba umujyi w’ubucuruzi wihagije wo kugaburira uturere tuyikikije batageze i Kigali, ni muri uru rwego abatuye Muhanga bari gukoresha konti yo kuzigama yunguka, nyuma bakabona inguzanyo ya "Shobora" muri COGEBANQUE bagatangira imishinga ibaganisha ku bucuruzi bukomeye.
Muri konti ya Shobora, umukiriya abitsa buri kwezi amafaranga akungukirwa, nyuma akazabona inguzanyo y’umushinga yateguye ku nyungu nto.
Maniriho Leonard, Umuyobozi wungirje (…) -
COGEBANQUE irashishikariza abayigana gukoresha mudasobwa na telefoni kubona serivisi zayo
18 November 2013Mu rwego rwo gushimisha abakiriya ba banki ya COGEBANQUE bari mu mpande z’igihugu, abakozi ba COGEBANQUE n’abahanzi Urban Boyz bari gusobanurira abagenerwabikorwa uburyo bwo gukoresha telefoni zigendanwa na mudasobwa bakabona serivisi z’iyi banki iri mu ntara zose z’u Rwanda.
COGEBANQUE ni umuterankunga ukomeye (Top Sponsor) wa Tour du Rwanda 2013 aho banahemba umukinnyi wabaye uwa mbere ahaterera.
Mukabanana Theonestine ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya COGEBANQUE, avuga ko muri Tour (…) -
Tour du Rwanda 2013 iratangira kuri iki Cyumweru
17 November 2013, by Mathias HitimanaIsiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda , Tour du Rwanda 2013, riratangira kuri iki Cyumweru aho abasiganwa bakora urugendo rwa Km 3,5 basiganwa umuntu ku giti cye, Course Contre la montre individuelle.
Abasiganwa barahaguruka kuri Sitade Amahoro berekeza Kimironko bagaruke kuri Sitade.
Mu 2012, Umunya-Canada, Remi Pelletier Roy niwe wegukanye aka gace kabanza akoresheje iminota 4 amasegonda 3 n’ibice 25.
Bamwe mu bakinnyi bitezwe kwiyerekana muri iri siganwa ni Louis Meintjes wa MTN (…) -
Umunya-Algeria ku mwanya wa mbere Muhanga-Nyamagabe, Dylan agumana umupira w’umuhondo
22 November 2013, by Mathias HitimanaKu ntera ya Km 102,4 abasiganwa ku magare bava i Muhanga berekeza i Nyamagabe, Umunya-Algeria, Azzedine Lagab, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 29 n’amasegonda 15, ariko umunya Afurika y’Epfo, Dylan Girdlestone aracyafite umupira w’umuhondo yabonye kuri uyu wa Kane bava i Musanze berekeza i Muhanga.
Abasiganwa 62 bahagurutse i Muhanga saa tatu z’igitondo, mu isaha ya mbere y’isiganwa abakinnyi bagenderaga kuri Km 45,8 ku isaha bose bagendera mu gikundi.
Ku Km cya 70 nibwo (…) -
Tour du Rwanda 2013: Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bamenyekanye
23 October 2013Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2013 bakomeje imyiteguro ihambaye i Musanze kuri Centre ya Team Rwanda, ubu imyitozo ikaba igeze ahantu hakomeye nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu, Jonathan Boyer abivuga, uvuga ko abasore be bose bameze neza.
Umutoza Boyer yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 10 bazaba bagize amakipe 2 (Kalisimbi na Akagera), mu minsi ya vuba tukazabatangariza n’urutonde rw’abandi bakinnyi 5 bazaba bagize ikipe ya 3 (Muhabura) kuko uyu mwaka u Rwanda (…) -
Tour du Rwanda izatwara miliyoni 372
14 November 2013, by Mathias HitimanaIrushanwa ry’amagari rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2013 rifite ingengo y’imari ya miliyoni 372 z’amafaranga y’u Rwanda rikazagera mu turere dushya nka Nyamagabe na Kirehe, hateganyijwe n’akarasisi k’imodoka z’abaterankunga mbere y’uko buri munsi w’isiganwa bahaguruka.
Bayingana Aimable, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagari mu Rwanda (FERWACY) avuga ko kuba iri rushanwa ari mpuzamahanga bituma n’ibihembo biba biri ku rwego mpuzamahanga nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe (…) -
Urban Boyz irasaba abakunzi bayo kugana serivisi za COGEBANQUE
21 November 2013Nyuma y’umunsi wa kane, itsinda ry’abahanzi rya Urban Boyz bafasha COGEBANQUE kugeza ubutumwa ku baba bakurikiye isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu, aba bahanzi barasaba abafana babo gukoresha serivisi z’iyi banki, umwe mubaterankunga ba Tour du Rwanda.
Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo uririmba muri iri tsinda avuga ko bashimira COGEBANQUE yatumye babona umwanya uhagije wo kugera henshi mu gihugu hafi y’abafana babo, abasaba kugana iyi banki bakabona serivisi nziza itanga. (…) -
Impinduka: Van Zyl wa Qhubeka, uwa mbere Musanze-Muhanga, Girdlestone yambara umupira w’umuhondo
21 November 2013, by Mathias HitimanaKu munsi wa kane wa Tour du Rwanda aho absiganwa bavaga i Musanze bajya i Muhanga ku ntera ya Km 128, Van Zyl ukinira MTN Qhubeka yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 3 iminota 20 n’amasegonda 8 akurikirwa n’Umunyafurika y’Epfo Girdlestone Dylan wahise abona umwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa 4 na Prologue.
Bahagurutse i Musanze ari abanyonzi 64 saa tatatu za mu gitondo. Banyuze mu gace kiganjemo ahamanuka cyane, wari umunsi w’amafu byahaga imbaraga abakinaga.
Abasiganwa bageze ku (…) -
Cogebanque: Huye bakomeye kuri "Nteganyiriza Minuze", Nyamagabe ku buhinzi
23 November 2013, by Mathias HitimanaKuba igice kinini cy’umujyi wa Huye ari amashuri makuru na kaminuza ni kimwe mu biri gutuma abakiriya ba COGEBANQUE baho bakataje mu gusaba inguzanyo ibafasha kwiga "Nteganyiriza Minuze" mu gihe ab’i Nyamagabe baka cyane inguzanyo y’ubucuruzi, abatuye icyaro bagasaba inguzanyo zigamije kongera umusaruro w’icyayi.
Hategeka Francois, Umuyobozi wa COGEBANQUE ishami rya Huye, avuga ko bashatse uburyo bworoshye butuma abakiriya babona inguzanyo vuba, bimwe mu byatumye iba muri banki nke (…)
IGIHE