Igihembo gikuru kizahabwa umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2012, tariki ya 1 Nzeri 2012 I Gikondo, ni imodoka yo mu bwoko bwa “Haval M2” y’agaciro k’amafaranga miliyoni 12 z’amanyarwanda.
Ibi byatangarijwe mu nama abategura aya marushanwa hamwe n’abakobwa 15 bahatanira umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2012 bagiranye n’abanyamakuru I Kigali kuri Serena Hotel kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2012.
Muri iki kiganiro cyatangajwemo igihembo gikuru kizahabwa Miss Rwanda 2012, havuzwemo (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > miss_inthemedia
miss_inthemedia
Articles
-
Uzaba Miss Rwanda 2012 azahembwa imodoka “Haval M2” ya miliyoni 12
30 August 2012, by Olivier Muhirwa -
Kayibanda Mutesi Aurore niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2012
2 September 2012, by Olivier MuhirwaYitwa Kayibanda Mutesi Aurore, afite imyaka 20, yiga mu mwaka wa mbere mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012.
Kayibanda Mutesi Aurore waje muri aya marushanwa ahagarariye Intara y’Amajyepfo yakurikiwe na Natacha Uwamahoro w’imyaka 20, usanzwe ari Nyampinga w’Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’amabanki (SFB), wari waraserukiye Intara y’u Burengerazuba wabaye igisonga cya mbere ndetse na Ariane Umurerwa, umunyeshuri (…) -
Gahunda y’itorwa rya Miss Rwanda 2012 yasubitswe
24 March 2012Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2012, ni itariki yari yitezweho gutangiza ibikorwa by’itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2012. Iyi tariki yigijwe inyuma ishyirwa muri Nyakanga kuko yagonganye n’ibindi bikorwa bya Leta.
Mu Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Mitali Protais, riravuga ko gahunda yo gutegura igikorwa cyo gutora umukobwa uhiga abandi cyasubitswe.
Muri iri tangazo hari aho bagira bati: “Minisiteri ya Siporo n’Umuco (…) -
Nyampinga wa NUR agiye gutangiza akanyamakuru
31 August 2012Mu rwego rwo kugaragaza itandukaniro n’abamubanjirije, Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda agiye gutangiza ‘Magazine’ (Akanyamakuru) yahariwe imyambarire, imibereho ndetse n’umuco (fashion, lifestyle and culture).
‘Da Young Magazine’ ni ryo zina ryahawe ako kanyamakuru ka Nyampinga Isimbi Deborah Abiellah ari we Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012.
Mbere gato y’uko ajya mu mwiherero wa ba Nyampinga 15 bazatoranywamo umwe uzahagararira u Rwanda muri 2012, Miss (…) -
Hatangajwe uko Miss Rwanda 2012 azatorwa
12 July 2012, by Dean IrakMinisitiri w’umuco na Siporo, Mitali Protais, yatangaje ibisabwa ku mukobwa wifuza gutorerwa kuba nyampinga w’u Rwanda 2012. Yatangaje kandi uko gahunda yo gutora nyampinga w’u Rwanda 2012 iteye.
Ibisabwa ni: 1. Kuba umukobwa ari umunyarwandakazi 2. Kuba afite hagari y’imyaka 18 na 24 3. Kuba ari ingaragu, atarashatse cyangwa atarabyaye kandi adatwite. 4. Kuba afite amashuri atandatu yisumbuye 5. Kuba azi ikinyarwanda n’urundi rurimi mpuzamahanga nibura rumwe; icyongereza cyangwa (…) -
Gutora Miss Rwanda kuri internet byatangiye
28 August 2012Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2012, buri wese ahobora guha amahirwe uwo ashaka muri Nyampinga bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2012 abinyujije ku rubuga rwa internet.
Uko wabatora nta kundi usibye gusura urubuga rwa www.igihe.com maze ugakanda ahanditse "Tora Miss Rwanda" ubundi ugaha amahirwe uwo wifuza.
Amajwi yose hamwe azakusanyirizwa hamwe n’azaba yavuye mu gutora kuri telefone maze uwagize menshi azahabwe ikamba rya "Miss Popularity" ari we ukunzwe na (…) -
Intara y’u Burasirazuba yabonye abazayihagararira muri Miss Rwanda 2012
29 July 2012, by Samuel IshimweKuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga, byari ibirori mu Mujyi wa Rwamagana wo mu Ntara y’u Burasirazuba, aho mu nzu mberabyombi ya St Agnes habereye amarushanwa yo gutoranya abakobwa bazahagararira iyi ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, azwi nka “Miss Rwanda 2012.”
Nyuma y’ibizamini bitandukanye, akanama nkemurampaka kari kagizwe na Faustin Kagame, Claude Ndayishimiye na Jolie Murenzi, katoranyije Akineza Carmen, Umunyana Didine, Muberarugo Diane, Karangwa Tega Fidelis na (…) -
Miss Rwanda 2012-Uburengerazuba
22 July 2012, by M. M.Esther Uwingabire, w’imyaka 23 y’amavuko yatorewe umwanya wa Nyampinga w’Intara y’I Burengerazuba ku manota 91%. Ni mu gitaramo cyo gutora Nyampinga muri iyi Ntara cyabereye mu nzu mberabyombi y’Ishuri ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo ‘RTUC’ ishami ryo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012. Uwingabire yakurikiwe n’abandi bakobwa babiri ari bo bazaserukira iyi Ntara. Abo ni Natacha Uwamahoro (usanzwe ari Miss SFB 2012-utuye mu Karere ka Rubavu n’ubwo yiga i Kigali (…)
-
Abazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2012 bamenyekanye
5 August 2012, by M. M.Batatu bazahagarira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa Miss Rwanda 2012 bamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.
Francine Uwase w’imyaka 19 y’amavuko urangije amashuri yisumbuye kuri APAPER ni we waje ku mwanya wa mbere, bityo yegukana ikamba rya Nyampinga w’Intara y’Amajyaruguru; yakurikiwe na Francoise Ingabire w’imyaka 21 y’amavuko wabaye igisonga cya mbere. Uyu ubusanzwe yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Burtare.
Ange Uwamahoro (…) -
Gutora Miss Rwanda ukoresheje telefoni igendanwa byaratangiye
23 August 2012Ubu abahatanira kuba Nyampinga Rwanda 2012 uko ari 15 bari mu mwiherero i Rubavu muri Hoteli Serena, aho bigishwa ibintu bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda, imyitozo ngororamubiri, imyifatire, imibanire n’abandi n’ibindi.
Igikorwa cyo gutora Nyampinga wifuza ko ari we uzahiga abandi cyaratangiye aho wandika ijambo miss ugakurikizaho umubare w’uwo uha amahirwe, ukohereza kuri 7333.
Urugero ukandika miss10 cyangwa miss1 ukohereza kuri 7333, ku itumanaho waba ukoresha iryo ari ryo (…)
IGIHE