Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimangiye umuhate wa RDF mu iterambere ry’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yagaragaje ko itariki u Rwanda rwabohoreweho ariwo munsi waranze impinduka zikomeye zigejeje u Rwanda aho ruri uyu munsi.

Yabigarutseho mu butumwa yatanze bujyanye n’umunsi wo kwibohora, aho yagize ati:

Uyu munsi, U Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize rubohowe ubutegetsi bubi bwarugejeje kuri Jenoside. Iyi tariki yaranze impinduka zikomeye mu bijyanye na politiki mu gihugu cyacu. Ingaruka z’intambara na Jenoside zari nyinshi, ku buryo byasabye ubwitange, umuhate n’imbaraga zidasanzwe kugira ngo twubake amahoro n’umutekano by’igihugu n’abagituye.

Ingabo z’u Rwanda ntizashidikanyije ku gufata umukoro kandi byari bishingiye ku kumva neza igisobanuro nyacyo cy’ukwibohora kw’igihugu.

Uyu munsi si uwo kwishimira intsinzi gusa, ahubwo ni n’umwanya kuri buri wese ngo asubize amaso ku mateka yacu, ngo bidufashe kwitegura guhangana n’ibibazo bishobora kubaho mu kurengera umutekano w’igihugu cyacu n’abagituye.

Mu myaka 25 ishize, RDF ntiyahwemye guhuriza hamwe ubushobozi bwayo hagamijwe kubungabunga ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage nk’uko biri mu nshingano zayo z’ibanze. Uyu munsi kandi ni n’umwanya wo kuzirikana abitangiye urugamba rwo kubohora igihugu, kugisana no kugiteza imbere.

Ingabo z’u Rwanda mu myaka ishize zagize uruhare rukomeye muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu hagamijwe iterambere.

Kugira uruhare muri gahunda zigamije gukemura ibibazo by’abaturage zatangijwe na Guverinoma, bishingiye ku kumva neza uruhare rwazo mu kugira ubwirinzi burambye n’umutekano mu buryo bwagutse.

Ibi byatumye hubakwa imikoranire n’inzego za leta mu guharanira imibereho myiza y’abaturage Ingabo zishinzwe kurinda.

Imbogamizi Ingabo z’u Rwanda zahuye nazo mu myaka ishize, zatumye zirushaho guhagarara gitwari mu guhangana n’icyagerageza guhungabanya amahoro, umutekano, iterambere n’ituze ry’abaturage zitangiye kandi zubatse mu myaka irenga makumyabiri.

Bijyanye n’ituze riri mu gihugu no mu bufatanye n’inzego zitandukanye, bizakomeza kuba mu by’ingenzi ku Ngabo z’u Rwanda ubu n’ahazaza Ku bw’ibyo, Ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bwazo biyemeje kandi bizeza kurinda ibyo igihugu cyagezeho, guharanira imikoranire n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu kubaka iterambere ry’u Rwanda dushyize hamwe nk’igihugu.

Umunsi mwiza wo kwibohora kuri twese

Gen Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko imbogamizi Ingabo z’u Rwanda zahuye na zo zatumye zirushaho guhagarara gitwari mu guhangana n’icyagerageza kuruhungabanya

IZINDI NKURU

Urugendo rwa RPA mu kwimakaza ubunyamwuga

+Soma Inkuru

Ingano y’imihanda, amavuriro, ibitaro n’ibindi bikorwa byubatswe na RDF mu myaka 25

+Soma Inkuru

Ingorane zikomeye RPA yahuye nazo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo