Uburyo RPA yakubise incuro Abacengezi

Umubare munini w’abahoze ari abarwanyi bahunze igihugu, bagiye kwisuganyiriza mu cyahoze ari Zaïre, bafatanyije n’abandi bakoreraga mu gihugu, batangira kugaba ibitero kuri guverinoma nshya kugeza mu 2001.

Intego zabo zari, iyo gukuraho guverinoma nshya no gusoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Intambara y’Abacengezi yabereye RPA na guverinoma nshya umutwaro uremereye, cyane ko yari ishyigikiwe n’abari imbere no hanze y’igihugu batangaga ubufasha butandukanye.

Icyafashije RPA gutsinda iyo ntambara, yakoresheje uburyo bubiri burimo gufata intwaro igahangana n’abo barwanyi ariko inagerageza kuganiriza abaturage babacumbikiraga, bakabagaburira ndetse bakabaha n’ubundi bufasha. Ibyo biganiro byari bigamije ko abaturage bahindura imitekerereze.

Mu gihe RPA yarwanyaga Abacengezi, yakomeje umugambi wayo wo kwinjiza mu ngabo ababishakaga n’abafatirwaga ku rugamba. Intego yari ukubafasha kongera kugaruka bakanatuzwa mu gihugu, bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya. Uko niko Gen Maj Paul Rwarakabije n’ingabo yari ayoboye mu gicengezi binjijwe Gisirikare cy’u Rwanda.

Gusa ntibikuraho ko abatahutse kimwe n’imiryango yabo bafashwa gusubira no kwisanga mu muryango mugari, bagahabwa ubufasha ku buryo babaho mu buzima bwiza.

Mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, babanza kwigishwa, bagasangizwa indangagaciro binyuze muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Mu kwitegura gusubira mu miryango yabo, abatahutse bahabwa ibikoresho n’ubufasha butuma bashobora kubaka ubuzima mu gihe bageze mu miryango bakomokamo.

Ubufasha nk’ubu kandi buhabwa impunzi z’abasivili zivuye mu buhungiro.

Bwibanda ku kwita ku bagore, abana n’abafite ubumuga, gutanga ubujyanama mu by’imitekerereze, guhabwa ubuvuzi, kugirwa inama no gusuzumwa ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, guhugurwa mu myuga, gutera inkunga imishinga itandukanye ibyara inyungu, gufasha abihangira imirimo, kwigisha gusoma no kubara, kubatuza no kugenera amafaranga abafite ubumuga bukomeye, kubaka ubushobozi bw’amakoperative ndetse no kwita no guhugura abahoze ari Abacengezi bamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga ngo bagire ubuzima bwiza.

Abagenerwabikorwa barimo abagize imiryango y’abahoze ari Abacengezi ndetse na bamwe mu bashobora kuba bakiri muri Congo barimo n’abagenda bataha ubu.
Kuva yashyirwaho, Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare yakiriye, yigisha, inafasha gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri Ex-FAR 12 969 n’abandi 11 312 bafashaga aba Bacengezi barimo 11 884 bategaga amaboko kuri abo barwanyi ubariyemo n’abana bato 987.

Komisiyo kandi yagize uruhare mu gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare 45 368 bahoze mu ngabo za RPA na RDF.

Nyuma ya Jenoside, Interahamwe zahungiye muri Zaïre zitangira kwisuganya zishaka gutera u Rwanda

IZINDI NKURU

Uburyo RPA yakubise incuro Abacengezi

+Soma Inkuru

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wavuyemo Intambara ya Mbere ya Congo

+Soma Inkuru

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wo kwinjiza abahoze muri FAR mu gisirikare cyayo

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

  • Ananias

    6-07-2019 à 20:22

    Mose Yayoboye Abisiraheri Murugamba Rukaze None Umusaza Ayoboye Abanyarwanda Neza Nyuma Yo Kunyura Murugamba Rutari Rworoshye Imana Ishimwe Kuko Urwanda Rumeze Nezape

  • Jackson Niyonteze

    16-07-2019 à 07:36

    Ushaka amahoro ateza intambara, ubu ndacyeka ntawutabona icyo nakwita intsinzi... #Amahoro

Andika igitekerezo