Umuririmbyi Danny Mutabazi agiye kurongora (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Werurwe 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Umuramyi wo muri ADEPR, Danny Mutabazi agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Mahoro Bernadette [Berry] bamaze igihe bakundana.

Danny Mutabazi na Mahoro Berry batangiye umushinga w’ubukwe bwabo berekanwa mu rusengero rwa ADEPR Kumukenke kuri iki Cyumweru tariki 21 Werurwe.

Aba bombi bamaze imyaka ibiri bakundana. Mahoro aririmba muri Korali yitwa Himbaza yo muri ADEPR Kacyiru.

Danny Mutabazi yabwiye IGIHE ko icyatumye ahitamo uyu mukunzi we ari uko yamunyuze.

Ati “Impamvu ari we nahisemo ni uko ari we wanyuze umutima wanjye, nanyuzwe n’urukundo rwe, cyane kubera indangagaciro zimuranga no guca bugufi.”

Yavuze ko kumenyana na Berry byari mu muteguro w’Imana. Ati “ Ni Imana yabinshoboje mu buryo bw’amarangamutima mbona birakwiye kandi umutima wanjye uranyuzwe cyane. Cyari igihe cy’Imana, twarahuye turahuza.”

Mu cyumweru gishize nibwo Danny Mutabazi yambitse impeta umukunzi we ariko ntabwo yateye ivi nk’uko benshi muri iki gihe babikora.

Danny Mutabazi asanzwe ari umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave. Yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2015, akaba amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi.

Indirimbo yitwa ‘Calvary’ ni yo yazamuye izina rye mu ruhando rw’abakunda umuziki uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Saa Cyenda” n’izindi.

Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu musore w’imyaka 27 yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu 2004.

Aba bombi ni abaririmbyi umukobwa aririmba muri korali naho Mutabazi ni umuhanzi ku giti cye
Bamaze imyaka ibiri bakundana
Baganira batishishanya
Danny Mutabazi ubwo yari amaze kwambika impeta y'urukundo umukunzi
Danny Mutabazi yakundiye uyu mukobwa ikinyabupfura agira n ibindi
Mutabazi amaze imyaka itanu aririmba ku giti cye
Kuri iki Cyumweru Mutabazi na Berry berekanywe mu rusengero
Mahoro Bernadette Berry bari kwitegura kurushinga
Mahoro Bernadette na we asanzwe ari umuririmbyi muri Kolari
Urukundo rwabo rumaze kuba nk igiti cy inganzamarumbo
Uyu mukobwa yaratunguwe ubwo umukunzi we yamwambikaga impeta

Reba indirimbo uyu musore aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .