00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Julio Kamungu yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka icyenda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uhimbaza Imana Julio Kamungu usengera muri Evangelical Restoration Church i Gikondo yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka icyenda yari amaze yarawuhagaritse.

Uyu mugabo yakoze umuziki mu 2003 aririmba muri za korali kugeza mu 2009 ubwo yafataga umwanzuro wo gukora umuziki ku giti cye ariko mu 2012 aza kuba awuretse akajya aririmba mu nsengero gusa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mu 2012 yahisemo kuba asubitse umuziki akajya mu bindi.

Yakomeje ati “Kuva icyo gihe nakoze indirimbo zigeze kuri esheshatu ariko guhera mu 2012 naje guhagarika nsigara ndirimba mu rusengero gusa.”

Avuga ko afite intego yo kubwira abantu ubwami bw’Imana, akabereka ko bakwiriye kuva mu mwijima.

Ati “Intego mfite ikubiye mu ijambo riri muri Habakuki 2: 14; rigira riti “Kuko Isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendera.’’ Ubutumwa nibandaho ni ubw’Ubwami, kubwira abantu ko ubwami bw’Imana bwaje ko umwanzi nta mwanya agifite mu bana b’Imana, ukubimenya bikaba aribwo buzima kandi ko hamwe na Kirisitu dukwiye kuba mu buzima buzira umwijima.”

Ubu Julio Kamungu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘‘Ni wowe’’ avuga ko ikubiyemo iby’Ubwami bw’Imana.

Yakomeje agira ati “Nayihawe nk’ihishurirwa nagize ku by’Ubwami bw’Imana aho Yesu yabwiye abamwitaga ngo ni umukuru w’abadayimoni bavuga ko ariyo mpamvu abasha kwirukana abadayimoni, we akababwira ko nta bwami bwirwanya ahubwo ko iyo bwirwanyije buba busenyuka.”

Amajwi y’iyi ndirimbo “Ni wowe” yakozwe na Bruce&Boris, amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Fleury Legend. Uyu muhanzi avuga ko agiye gufatiraho agakora ibindi bihangano kandi yizera ko bizafasha benshi.

Julio Kamungu ni umugabo w’umugore umwe bafitanye abana babiri b’abahungu. Batuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzi Julio Kamungu yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka icyenda
Julio Kamungu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘‘Ni wowe’’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .