00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Augy yahumurije abari kunyura mu bikomeye mu ndirimbo yise "Mu biganza"

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwase Augustin, ukoresha izina rya "Augy" yashyize hanze indirimbo yose "Mu biganza" ihumuriza abahangayitse bataye ibyiringiro muri ibi bihe, abibutsa ko ibikomeye bari kunyuramo bizarangira kandi Imana ibazi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Nyakanga 2021, ikozwe mu buryo bw’amajwi na X On The Beat muri studio ya Hi5 mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Chrissy Eazy.

Augy yabwiye IGIHE ko yayikoze agamije guhumuriza abari kunyura mu bihe bikomeye, bacitse intege agira ngo abibutse ko Imana iri kumwe nabo kandi ibyo bari kunyuramo babona nk’ibikomeye biri hafi kurangira.

Yagize ati "Ni indirimbo maranye igihe kinini, nari narayihimbye nkurikije ibihe byariho […] urabona umuntu anyura mu buzima bukomeye, tubamo umunsi ku munsi. Ntabwo indebaho nkanjye nk’umuhanzi ahubwo ireba abantu bose.”

Yakomeje agira ati “Umuntu ashobora kuba afite abamwanga, anyura mu bikomeye agakeka ko bishobora no kumuhitana ariko hari ihumure mu Mana. Ni indirimbo y’ishimwe, ishimira Uwiteka.”

Augy waherukaga gushyira hanze indirimbo yise "Humura" ni umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n’ubugeni no gushushanya akanagira impano yo guhimba imivugo, kwandika ibitabo, filime n’ibindi.

Uretse ubuhanzi kandi ni umuhanga mu gucuranga ingoma zigezweho (Drums) akaba ari no kwimenyereza n’ibindi bicurangisho bitandukanye.

Ni umukirisitu wavutse ubwa kabiri, akaba asengera muri Evangelical Restoration Church Masoro akaba n’umucuranzi w’ingoma muri uru rusengero. Aririmba muri Shekinah Worship Team kuva mu 2009 kugeza uyu munsi.

Urugendo rw’umuziki yarutangiye mu 2011 ariko ashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu 2020. Ni umuhanzi ufite intego yo kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanzi Augy yahumurije abari kunyura mu bikomeye mu ndirimbo yise "Mu biganza"
Augy ni umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n’ubugeni no gushushanya
Uyu musore ni umukirisitu usengera muri Evangelical Restoration Church i Masoro; aririmba muri Shekinah Worship Team kuva mu 2009

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .