Tumaini Byinshi yibukije ko Yesu yatsinze mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Gashyantare 2021 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Tumaini Byinshi ukorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Intsinzi’ ihumuriza abari kunyura mu bihe biruhanya abibutsa ko Yesu yatsinze.

Mu kiganiro na IGIHE, Tumaini yavuze ko mu buzima bwa buri munsi abakirisitu muri rusange barwana intambara ariko bakwiye kuzirikana ko Yesu yatsinze, ari nayo mpamvu aririmba ishimwe ku bw’Umwana w’Imana wabambiwe abizera.

Yagize ati “Turwana intambara buri munsi ariko twizeye ubutsinzi muri Yesu. Niyo mpamvu tugendana ibyiringiro no kudatinya kuko tumufite bigatuma ibibazo tunyuramo buri munsi tubifatata nk’ibitariho akaba aribwo butsinzi duhorana.”

Tumaini avuga ko yifuriza abizera kugira ihumure bagakomera kuko hari Umwami wabitangiye.

Ati “Icyo nifuza ni uko abizera bazirikana ko bagira ihumure bagakomera bakizera ko Yesu udufashe ko atazaturekura nubwo ingorane ziba nyinshi ariko atubereye maso turi abatsinzi.”

Indirimbo ‘Intsinzi’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Santana mu gihe amashusho yakozwe n’uwitwa Happy Pro.

Ni iya gatandatu mu ndirimbo umunani zizaba ziri kuri album ya mbere y’uyu muhanzi, iteganyijwe kurangira muri uyu mwaka wa 2021.

Byinshi ni Umunyarwanda wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amaze imyaka isaga ine muri Amerika aho akorera umuziki.

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba akiri muto, atangiriye muri korali, ni umwanditsi mwiza w’indirimbo kuko aho yanyuze muri korali yarazandikiraga.

Indirimbo ‘Intsinzi’ iri mu zigize album ya mbere ya Tumaini Byinshi

Umuramyi Tumaini Byinshi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Intsinzi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .