00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pst Habineza yisunze Aimé Uwimana na Rachel Uwineza mu ndirimbo ye, yanashyiriweho ibihembo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Habineza Joe yifashishije abaramyi Aimé Uwimana na Rachel Uwineza mu ndirimbo ye nshya yise “I Gologota” ivuga ku butumwa bwo gucungurwa kw’abatuye Isi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda na Doux mu gihe amajwi yayo (audio) yatunganyijwe na Boris.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Pasiteri Habineza Joe yashyizeho kandi ibihembo bitandukanye ku bantu bazitabira kuyimenya bakanayiririmba neza.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko yashyizeho ibi bihembo mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo no kugira ngo abantu barusheho kuyisobanukirwa.

Ati “Gusohora indirimbo ni kimwe ariko no kugira ngo abantu bayimenye na cyo ni ikindi. Abantu bazayiririmba neza haba kuri radio cyangwa kuri televiziyo bazahembwa bishimishije.”

Yakomeje agira ati “Twabateguriye ibihembo bitandukanye bihagaze agera kuri 400.000 Frw. Biroroshye.”

Yongeyeho ko icyo bisaba umuntu ari ukumva indirimbo kuri radio zo mu Rwanda, kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo YouTube, Facebook, Instagram na Twitter.

Ati “Ikindi bigusaba ni ukuyimenya neza yose no kugira ubundi bumenyi ku bijyanye n’iyo ndirimbo (I Gologota) kuko ntiwamenya icyo uzabazwa.”

Iyi ndirimbo yamaze gushyirwa kuri shene ya YouTube ya JIH Joe, Instagram ya JIH Joe no kuri Facebook ya JIH Joe.

Pasiteri Habineza yavuze kandi ko afite imishinga myinshi yiteguye gukorera mu Rwanda irimo ibitaramo, gushyira hanze izindi ndirimbo zivuga ubutumwa bwiza, guhumuriza no gusana imitima ya benshi.

Ati “Mbinyujije muri Habineza Hope Foundation niteguye gukora ibitaramo byinshi, nzifashisha n’abandi bahanzi ariko intego nyamukuru ari ugufasha abana b’imfubyi cyangwa abana baba mu miryango itishoboye.”

Yakomeje agira ati "Nta yindi ntego mfite ku mutima wanjye usibye kurengera abatishoboye n’abandi bahuye n’ibibazo bikomeye mu gihugu cyacu binyuze muri iyo fondation. Mugiye kujya mubona indirimbo nyinshi n’ibitaramo byinshi nkoresheje iyi mpano Imana yampaye, nzajya nzana n’abandi bahanzi b’ino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuvuge ubutumwa, ikivuyemo cyose 100% kizajya gifasha abo twavuze haruguru.”

Pasiteri Joseph Israel Habineza akorera umurimo w’Imana mu rusengero rwitwa “Ten Mile Christian Church” rwo muri Leta ya Idaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pasiteri Joe ni ryo zina akoresha mu buhanzi, akaba atari mushya mu muziki kuko afite indirimbo yakoranye na The Ben mu 2015, yitwa Ibyiringiro. Remix yayo ni yo yasubiranyemo n’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Aimé Uwimana na Rachel Uwineza.

Ni Umunyarwanda watangiye umurimo w’Imana akiri muto, ku myaka umunani ubwo yari mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) muri AEBR Kacyiru, akomereza muri korali mu gihe kandi no muri Kaminuza yakomeje umurimo wo kuririmba.

Yagiye muri Nigeria ahiga ibijyanye na ’Théologie’, akomereza umurimo w’Imana muri Amerika akaba ari ho atuye n’umuryango we.

Pasiteri Habineza avuka mu muryango w’abakirisitu ndetse se umubyara ni Rev. Dr Bashaka Faustin wayoboye Itorero AEBR imyaka itari mike.

Pasiteri Habineza avuka mu muryango ukijijwe ndetse yatangiye kuririmba kera
Pasiteri Habineza Joe yashyizeho ibihembo bitandukanye ku bantu bazaririmba neza indirimbo ye "I Gologota"
Umuhanzi Uwineza Rachel ari mu bahagaze neza mu muziki uhimbaza Imana
Umuramyi Aimé Uwimana afatwa na benshi nk'icyitegererezo mu muziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .