Patient Bizimana ni umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Karamira Uwera Gentille muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu.
Patient Bizimana mu kiganiro yahaye KISS FM, yavuze ko n’ubwo ubukwe bwe bwakomwe mu nkokora uyu mwaka byanga bikunze uzasiga ari umugabo ndetse abana n’umufasha we.
Ati “Ubukwe bwagombaga kuba umwaka ushize ntibwaba ku bw’ikibazo cya COVID-19 ariko uko byagenda kose uyu mwaka ndifuza kubirangiza. COVID-19 yashira itashira ibintu bigomba kuva mu nzira.”
Yavuze ko ubukwe bwe buzabera mu gihugu cyamwibarutse uko byagenda kose.
Yakomeje ati “Ubukwe buzabera aha [mu Rwanda] kuko ntabwo nakorera ubukwe ahandi hantu, hano niho nakuriye, ni mu gihugu cyanjye, niho abavandimwe banjye bari, ibindi tuzareba aho ubuzima buzatwerekeza.”
Patient Bizimana w’imyaka 34 yavuze ko uko yagiye akura yagiye ahindura intekerezo bitewe n’uko umukunzi yifuzaga yabonaga atari kumubona.
Ati “Ku myaka 25 hari ibyo nashakaga, ku myaka 28 mbona ntabwo biri kuza, bigeze kuri 30 ndavuga nti Mana umpe uwo ushaka.”
Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.
Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!