00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana na Couple ya Fabrice & Maya bahuriye mu ndirimbo ivuga ku gucungurwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kamena 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana na Couple ya Fabrice & Maya igezweho mu muziki waririmbiwe Uwiteka bahuriye mu ndirimbo ivuga ku gucungurwa kwaturutse kuri Yesu.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Yatsinze urupfu’. Yakorewe muri studio ya Nzeyimana Fabrice yitwa Wave Lab Studio mu gihe amashusho yafashwe na Fleury.

Patient Bizimana yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bujyanye no gucungurwa kw’abatuye Isi.

Yagize ati “Ubutumwa burimo ni ubw’umusaraba wa Kirisitu no gucungurwa kwacu. Ni indirimbo ijyanye n’indirimbo nsanzwe nkora buri mwaka mbere y’uko Pasika igera nitegura Easter Celebration zivuga gupfa no kuzuka kwa Kirisitu.’’

Yakomeje avuga ko Couple ya Fabrice & Maya ari imwe mu zo akunda cyane zikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Fabrice & Maya ni bamwe muri couple nari nsanzwe nkunda kandi baririmba neza bafite n’umutwaro wo kwagura ubwami bw’Imana.”

Nzeyimana Fabrice n’umugore we Maya Nzeyimana bazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Muremyi w’Isi’. Ni abakirisitu kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ndetse uyu mugabo ni n’umucuranzi ukomeye muri iri torero. Bavuka mu Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda.

Bakunze gutegura umugoroba wo kuramya ubanziriza inama y’iminsi itatu yiswe ‘Over Flow Africa Conference’ itegurwa n’itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda Heavenly Melodies Africa (aha habarizwamo Fabrice na Maya) igamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega. Iki gikorwa uyu mwaka cyabereye kuri internet.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘‘Menye neza’’, ‘‘Ikimenyetso’’, ‘‘Ubwo buntu’’, ‘‘Ndaje’’ n’izindi nyinshi.

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

Patient Bizimana yahimbye iyi ndirimbo mu mujyo w'izo ajya akora za Pasika
Couple ya Fabrice na Maya ni imwe mu zikunzwe mu bihangano byo guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .