00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Jean François Uwimana usanzwe ari umuraperi yatunguranye mu ndirimbo ibyinitse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Padiri Jean François Uwimana, umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gatolika, usigaye abarizwa ku Mugabane w’u Burayi mu Budage aho yiga yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Igitangaza’.

‘Igitangaza’ ni indirimbo nshya ibyinitse nk’izo mu baturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Yabwiye IGIHE ko impamvu yari amaze iminsi adasohora indirimbo, ko ari ukubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye gahunda zidakomeza ku muvuduko usanzwe.

Padiri Jean François Uwimana by’umwihariko yavuze ko we atabonye umwanya uhagije wo gukomeza ibikorwa by’umuziki kubera amasomo.

Yakomeje ati “No kumenyerana n’abaturanyi banjye bashya kugeza aho dukorana umuziki nabyo biri mu byantwaye umwanya.”

Muri iyi ndirimbo, Padiri Jean François Uwimana agaragara abyinana n’abazungu, ikintu yavuze ko byasabye imyitozo myinshi kuko Abanyaburayi bitaborohera cyane kubyina mu Njyana za Kinyafurika.

Akomeza avuga ko agiye gushyira ahagaragara n’izindi ndirimbo. Ababyinnyi yifashishije ni bamwe mu itsinda rikorana nawe iby’umuziki kuri kaminuza yigaho n’abandi babyinnyi b’i Kigali bakorana mu mashusho y’indirimbo ze.

Kuba indirimbo irimo kwirekura bigaragara, Padiri Jean François Uwimana yavuze ko byatewe n’uburyo yanditsemo ko nta kidasanzwe kandi ko abo bazungu kugira ngo bagere aho bashobora kwitwara gutyo byatwaye umwanya.

Ati “Nta mpamvu rero yo kubagabanyiriza umuvuduko ahubwo ubutaha bazarusheho. Turi mu bihe by’icyorezo ariko ntibibuza ko umuntu anyuzamo akabyina kandi nta kibazo. Imana ni yo nkuru ibihe byose, ibyiza n’ibigoranye. Iyi ndirimbo ahubwo ndifuza ko yazaba iy’ibihe byose. Kuko iteka Imana ari Igitangaza. Kubihamya rero buri wese uko abasha ajye yimarayo nta wabikabiriza.”

Padiri Uwimana yerekeje i Burayi mu Budage mu mpera za 2019 muri African Festival yabereye i Bad Neustadt, ntiyahise asubira mu Rwanda kuko nyuma y’igitaramo yari yatumiwemo yahise ajya gukomeza amasomo muri kaminuza aho mu Budage.

Uyu mupadiri yatangiye umuziki mu 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri, yahise atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip hop, agenda yinjira no mu zindi njyana nka Reggae, Zouk, Pop, Rap n’izindi kugira ngo akomeze akundishe abakiri bato umuziki ubyinitse kandi urimo amagambo y’ijambo ry’Imana.

Padiri Jean François Uwimana usanzwe ari umuraperi yatunguranye mu ndirimbo ibyinitse
Yavuze ko impamvu atari aherutse kugaragara mu bikorwa by'umuziki ari ukubera Coronavirus
Padiri Jean François Uwimana, umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gatolika, asigaye abarizwa mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .