00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muragwa Félix yashyize hanze indirimbo ‘Dushobozwa’, ihumuriza abacitse intege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Muragwa Félix uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo ‘Dushobozwa’ ihumuriza abacitse intege, bakeneye imbaraga z’Imana ngo bakomeze urugendo.

Iyi ndirimbo imara iminota 5 n’amasegonda icyenda, ikoze mu buryo bw’isengesho cy’umukiristo uba yinginga Imana ngo ibabarire abatuye Isi ibyaha bakoze, ibayobore inzira nziza.

Murangwa yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gukangurira abakiristo kwiyegereza Imana igihe cyose bacitse intege.

Ati “Indirimbo igamije ubutumwa bwiza, ikindi ni ukugira ngo abantu bamenye ko hari umuntu udushoboza kandi akaduha imbaraga zo gukomeza mu rugendo rugana mu ijuru.”

Yakomeje avuga ko yifuza ko uzayumva wese, izamufasha kumva ko hari ahandi yakura imbaraga zo kunesha umwanzi satani.

Ati “Ni ni ukumenya neza ko uko waba umeze kose, uwo waba uri we wese, hari izindi mbaraga zigushoboza kugira ngo ube uwo uri we cyangwa gutsinda sekibi ari we satani.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Ndaje Music yo mu Rwanda ndetse na Ben studio (USA), mu gihe amashusho yatunganyijwe na Umuco photography akayoborwa na Moses.

Muri Mutarama uyu mwaka, Murangwa yari yashyize hanze indi ndirimbo yise’ Uduhembure’ isaba Imana kugoboka Isi muri ibi bihe yugarijwe na Covid-19 n’ibindi bibazo.

Murangwa yavuze ko mu gihe cyose umuntu aremerewe, akwiriye kwibuka ko hari izindi mbaraga
'Dushobozwa' ni indirimbo ya kabiri Murangwa ashyize hanze muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .