Mu majwi y’umwimerere, Patmos choir yasohoye amashusho y’indirimbo ishimira Imana ubwiza bw’u Rwanda

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 9 Kanama 2017 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

‘Rwanda Ngobyi Nziza’ ni yo ndirimbo Patmos Choir yo mu itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yashyize hanze mu mashusho ikaba ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana ubwiza buhebuje bw’u Rwanda.

Patmos Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane nk’iyitwa Amazu, Nzi Yesu, Ndagutakambira, na Modimo iririmbye mu rurimi rw’Ikizulu n’izindi .

Mu Ukuboza 2016, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 , iyi korali ibayeho, nibwo iyi ndirimbo ’Rwanda Ngobyi Nziza’ yaririmbwe bwa mbere bakaba barashimiraga Imana umutekano, umudendezo n’ubwiza u Rwanda rufite bagakora umurimo w’Imana nta nkomyi.

Ni indirimbo ikubiyemo amashimwe yo gushimira Imana ubwiza butatse igihugu cy’u Rwanda , bitsa ku misozi, ibibaya, imigezi n’amasumo yarwo bituma umuntu ahita yiyumvisha uko ijuru rimeze agendeye ku byo abona byaremwe n’Imana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umutoza wa Patmos Choir, Niyonzima Aimable, yatangaje ko iyo ndirimbo bayikoze mu rwego rwo kumvisha abanyarwanda ishema bakwiye guterwa n’igihugu cyabo ndetse ku banyamahanga bakamenya ishema abanyarwanda baterwa n’igihugu cyabo.

Yagize ati “ Dufite ishimwe ku Mana ryo kuba twe Abaririmbyi turi mu mudendezo wo guhamya ibyiza Imana yadukoreye nk’abanyarwanda no kuba u Rwanda Imana yaduhaye nk’ingobyi yacu ikomeza kuruha imigisha.”

Yakomeje agira ati “Ntituzahwema gushima Imana ku mpano nziza yaduhaye y’u Rwanda. Uzumva iyi ndirimbo ari Umunyarwanda izamubere indirimbo y’ishema kuri we, umunyamahanga izamubere ubuhamya bw’ishimwe dufite ku gihugu cyacu.”

Niyonzima avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo bakoze ari amashusho nyandiko(Images Lyrics) kuko abantu bari bakomeje kuyibasaba cyane ariko mu minsi ya vuba bakaba bagiye gusohora amashusho y’umwimerere y’iyi ndirimbo.

Amwe mu mateka ya Patmos Choir

Mu 1996, nibwo itsinda ry’abantu batandatu bo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi biganye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batashye ubukwe bw’uwitwa Samuel Gatoya i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, baramuririmbira.

Mu gutekereza ku mpano yo kumuha, bahisemo kumuririmbira nk’uko kera babikoraga bakiri ku ntebe y’ishuri.

Nyuma y’ubukwe basanze guhura kwabo bitahagararira aho niko gutumira abandi bagenzi babo bari baziranye maze batangiza Korali bayiha izina rya Patmos ari naryo bagifite.

Nubwo igitekerezo cyavuye mu bantu batandatu, bahise babona abandi bagera kuri 30 bahuza imyumvire.

Kuri ubu Korali ibarizwamo abari hagati ya 25 na 30 bitewe n’abagiye bajya mu bice bitandukanye by’Isi, bamwe bagashaka, abandi bakajya kwiga ndetse no mu kazi.

Kuva mu myaka 20 ishize, Patmos Choir yakoze umurimo w’Imana mu Rwanda no mu mahanga, ikorera ibitaramo bitandukanye muri Uganda, i Goma, muri Repubulika Iharanira Demukalasi ya Congo na Nairobi muri Kenya.

Mu kurushaho kwagura ivugabutumwa, abaririmbyi b’iyi Korali baba muri Amerika na Canada iyo bahuye baririmba indirimbo zimwe mu ndirimbo zayo.

Patmos Choir ifite album eshatu z’amashusho na zirindwi z’amajwi. Iririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Aha hari mu gitaramo cy'isabukuru y'imyaka 20 iyi korali ishinzwe
Blessed Kids, abana bakomoka ku baririmbyi ba Patmos Choir
Indirimbo Rwanda Ngobyi Nziza bayiririmbye bwa mbere mu Ukuboza 2016 bashimira Imana imyaka bamaze bakorera ivugabutumwa mu Rwanda mu mudendezo
Ni abaririmbyi batangiye mu 1996
Patmos Choir bakorera umurimo mu Rwanda no hanze yarwo
Patmos Choir irimo abantu b'ingeri zitandukanye baba abayishinze n'abayigiyemo nyuma
Abaririmba muri Patmos Choir bazwiho amajwi anyura amatwi y'ababumva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza