00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Light Of Christ yakoranye indirimbo na Kadogo wo muri Healing Worship Team (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko rikoze indirimbo ‘Murika’ n’iyitwa ‘Ubuzima’ zakiriwe neza, Itsinda Light Of Christ ryifatanyije na Eric Byiringiro [Kadogo] wamamaye mu matsinda ahimbaza Imana arimo Healing Worship Team basohora amashusho y’indirimbo bise ‘Ndi Uwo Ndiwe.’

Indirimbo ‘Ndi Uwo Ndiwe’ yubakiye ku butumwa buhumuriza abantu, ibibutsa ko Imana ari umwungeri utazimiza intama ze.

Umuyobozi wungirije wa Light Of Christ Group, Tuyizere Emmanuel ‘Smith,’ yavuze ko icyatumye bakora iyo ndirimbo, bashaka kubwira abantu ko Imana itajya itererana abayo.

Yagize ati “Muri ibi bihe bikomeye natwe uyu ni umusanzu wacu w’isanamitima, duhumuriza abantu ko Imana itabataye. Mu gice cya nyuma turaririmba ngo ‘Uhumure, ukomere ndagukingiye, uhishanwe na Kirisitu muri njye.”

Yasobanuye ko “Kwibutsa abantu ko duhishanwe na Kirisitu mu Mana ni yo ntego, ko ikizakugeraho cyose kizaba cyabanje guca ku Mana.”

Tuyizere yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na Kadogo ari uko ari umuririmbyi w’umuhanga ndetse wicisha bugufi.

Yagize ati “Kadogo ni umuhanga akaba imfura cyane, aca bugufi, akunda Imana. Ni byinshi byatumye aba ari we duhitamo, gusa byavuye no mu kuba ari inshuti na bamwe muri twe bihita byoroha gukorana na we, Imana imuhe umugisha ko twavuze rimwe we akabyumva kabiri.”

Light Of Christ ni itsinda rikorera umurimo muri EPR-Kamuhoza rikaba rihuje abaririmbyi bava mu matorero ya gikirisitu atandukanye harimo ADEPR, Evangelical Restoration Church, EAR n’andi atandukanye.

‘Ndi Uwo Ndiwe’ ni indirimbo ya gatatu iri tsinda ryakoze muri gahunda ryihaye ryo gusohora iz’amajwi ziherekejwe n’amashusho. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro naho amashusho yayo akorwa na Smith uri no mu bagize Light Of Christ.

Itsinda Light Of Christ (LOC) ryiyemeje guhumuriza abantu muri ibi bihe bikomeye ikora indirimbo z'isanamitima
Light Of Christ yihaye gahunda yo kujya isohora indirimbo zifite n'amashusho
Iyi ndirimbo irimo Kadogo wo muri Healing Worship Team yibutsa abantu ko Imana ari umwungeri utazimiza intama ze
Itsinda Light Of Christ rihuriyemo abaririmbyi bava mu matorero ya Gikirisitu atandukanye
Kadogo wo muri Healing Worship Team yakoranye indirimbo n'itsinda Light Of Christ

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .