00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Ukuboko kw’Iburyo yasohoye "Intwari yacu", indirimbo ya gatandatu kuri album yayo nshya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Kanama 2021 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Korali Ukuboko kw’Iburyo yo muri ADEPR Gatenga yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Intwari yacu” iri mu zigize album yise "Si ku kidendezi gusa" yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Iyi ndirimbo yageze kuri YouTube y’iyi korali kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021.

“Intwari yacu” ni indirimbo yagiye hanze nyuma y’izindi ziganjemo izo Korali Ukuboko kw’Iburyo yafatiye amashusho mu gitaramo yise “Ikidendezi Live Concert”.

Iki gitaramo gikomeye Korali Ukuboko kw’Iburyo yagikoreye muri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 1 Ukuboza 2019; cyitabiriwe n’imbaga ku buryo abenshi batabashije kubona aho bicara bagikurikiranira hanze y’icyumba cyabereyemo.

Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, Kwizera Seth, yabwiye IGIHE ko indirimbo nshya bashimye kuyubakira ku butumwa buhumuriza abantu.

Yagize ati “Nubwo Isi iri guca mu bihe bikomeye birimo n’icyorezo cya COVID-19 ariko abantu cyane abamenye Umwami Yesu bakwiye kudatakaza ibyiringiro bakazirikana ko ari we ntwari yacu yo kwizerwa. Abatarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo, iki ni cyo gihe cyiza cyo kumwakira kuko ariwe utanga amahoro yuzuye.”

Muri iyi ndirimbo hari aho abaririmbyi bagira bati “Mana we ni iki utakoze, icy’agaciro wari ufite ni cyo waduhaye”. Aha bashakaga kuvuga ko Imana yahaye abatuye Isi umucunguzi ukomeye ubwo yemeraga gutanga umwana wayo w’ikinege kuko nta kimurusha agaciro.

“Intwari yacu” ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Studio BahAfrica ya Fleury na Jeannette (wamenyekanye nka Diane muri Sinema Nyarwanda).

Ni indirimbo ya gatandatu igiye ku mugaragaro mu zigera ku munani zizaba zigize album ya kane Korali Ukuboko kw’Iburyo yise ‘‘Si ku kidendezi gusa’’, iteganya gushyira ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.

IGIHE yamenye ko izindi ndirimbo ebyiri zizafunga izashyizwe kuri iyi album ziri gutunganywa ndetse zizajya hanze mu bihe biri imbere.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu nkuru mu Itorero ADEPR mu Rwanda kuko yashinzwe ahagana mu 1989. Igizwe n’abaririmbyi barenga 150. Kuva yashingwa yakoze ibikorwa binyuranye, itegura kandi yitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no muri Uganda.

Iyi korali yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘‘Ikidendezi’’, ‘‘Si ku kidendezi gusa’’, ‘‘Ibyiringiro by’ubuzima’’, ‘‘Imitima yacu’’, ‘‘Kulo’’, ‘‘Imirimo’’, ‘‘Urukumbuzi’’, ‘‘Urihariye’’, ‘‘Imitima’’, ‘‘Kuva Kera’’, ‘‘Nafurahiya’’ n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yasohoye indirimbo yise "Intwari yacu", iri kuri album nshya yitegura kumurika
Imaze imyaka isaga 30 ikora ivugabutumwa kuko yashinzwe mu mwaka wa 1989, igizwe n’abaririmbyi basaga 150
Iyi korali ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo muri ADEPR Gatenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .