Iyi ndirimbo nshya ya Korali Elayono yitwa ‘Abiringiye Uwiteka’, ifite iminota ine n’amasegonda 47.
Mu magambo ayigize abaririmbyi bumvikana bahamagarira abantu bose ‘Gukomera Ku Mana kuko uyiringiye ahora mu mahoro.’
Umuyobozi w’Abaririmbyi muri Korali Elayono, Shyaka Callixte, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bushimangira gukomera kw’Imana ku buzima bw’abayubaha.
Yagize ati “Igitekerezo cy’indirimbo gishingiye ku gukomera kw’Imana. Kuko uwubaha Imana iramurinda hari ibidashobokaga ariko kuberako urinzwe n’Imana ikagira uko ibigenza neza. Yubakiye ku nkuru y’ibyo Imana igukorera na we ukabona bitangaje, utabikekaga.’’
Yakomeje avuga ko muri Korali Elayono hari ibyo babonaga bigoranye mu buzima banyuragamo ariko Imana igaca inzira.
Ati “Kera warebaga ahazaza ha korali ukabona ntaho ariko Imana yahinduye amateka. Ibyo byose ni uko twagumye ku Mana tuyihanga amaso. Hari ibintu byinshi Uwiteka yahinduye.’’
Korali Elayono yasohoye indirimbo ya mbere y’amashusho mu zigera ku icumi ziri kuri album ya kabiri iteganya guha abakunzi b’ibihangano byabo.
Korali Elayono iri mu zikomeye muri ADEPR, ifite agahigo ko kuba ariyo yegukanye igihembo cya Korali ya mbere mu Rwanda ikoresha neza ikoranabuhanga mu gusakaza ivugabutumwa mu 2014 mu byatanzwe na Sifa Rewards.
Iyi korali yatangiye mu 1996, ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo.
Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.”
Kuri ubu Korali Elayono igizwe n’abaririmbyi basaga 160 bari mu byiciro bitandukanye birimo urubyiruko n’abubatse. Ifite indirimbo zirenga 300 zibumbiye muri album eshatu zirimo ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho imaze gusohora.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!