Yavuze ko byabaye ibihe bikomeye kandi biruhije ku buryo isengesho ariryo ryamukomeje.
Uyu musore ni Umunyarwanda usanzwe yiga mu Bushinwa. Yabwiye IGIHE ko ubwo Coronavirus yibasiraga icyo gihugu mu mpera za 2019, byamugoye cyane.
Yagize ati “Ikigo cyahise cyanzura ko nta munyeshuri ugomba gusohoka aho aba. Byaje bidutunguye, abanyeshuri batangira kugira ubwoba, umuntu agatinya guhura na mugenzi we, byari ibihe bitoroshye aho kubona ibyo kurya byari bigoye.”
Yakomeje agira ati “Muri ibi bihe nafashe umwanya ndasenga negera Imana, maze Gusenga nandika iyi ndirimbo ivuga ngo Niwe gusa nta wundi wagira icyo akora.”
Bimenyimana yavuze ko ubwo icyorezo cyakomezaga gukaza umurego, ishuri ryasabye ababishoboye gutaha. Byabanje kumutera ubwoba ariko arikomeza arasohoka, ageze ku kibuga cy’indege asanga indege yamusize, ahamara iminsi itatu.
Ati “Twumvaga ko kugera hanze gusa bingana no kwandura ariko ndabyibuka mbere y’uko nitegura gusohoka mu icumbi, nabanje gufata amasengesho y’iminsi ibiri kugira ngo Umwami azabane nanjye. Muri aya masengesho nakuyemo ijambo navuga ko ryari rikomeye, ryamperekeje riri mu Migani 3:21-26, risobanura uburyo izandinda ikarinda n’ikirenge cyanjye.”
Yakomeje agira ati “Indege yari kunzana inkuye i Beijing yaje kunsiga nyireba. Byari bikomeye ariko ariya masengesho nasenze na ririya jambo nahawe niryo ryandinze. Ibaze kumara iminsi itatu uba mu kibuga cy’indege urara hanze, ntibyari byoroshye ariko Imana yarandinze.”
Muri iyi ndirimbo nshya, Bimenyimana yavuze ko ashaka guhumuriza abaremerewe n’ibihe isi irimo muri iyi minsi, byo guhangana na Coronavirus aho bamwe batakaje imirimo, abarembye, ababuze ababo n’abandi bahuye n’ibibazo bitandukanye.
Yavuze ko abantu bakwiriye gusenga no kwizera Imana gusa kandi bakirinda ubwoba n’agahinda.
Ati “ Barusheho gukomeza kwizera Yesu kuko ari we Gusa wagira icyo akora”.
Iyi ndirimbo yashyizwe hanze iherekejwe n’amashusho. Yakorewe kwa Producer Boris.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!