Gahongayire yafashwe n’ikiniga ararira avuga ku byo Knowless yamukoreye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Ukwakira 2017 saa 07:31
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika album ya karindwi igaruka kuri bimwe mu bizazane yanyuzemo ndetse atanga n’ubuhamya bwihariye ku byagiye bimubaho mu gihe cyashize.

Gahongayire yerekanye ko ashikamye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 27 Ukwakira 2017, muri icyo gitaramo yakoreye kuri Ubumwe Grande Hotel. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izo yahereyeho kuririmba ndetse n’izigize album ye nshya yise "New Woman".

Hagati mu gitaramo yashimiye abantu batandukanye barimo abamufashije mu gutegura album, abamufashije kwandika indirimbo, abamucurangiye ndetse by’umwihariko ashimira byimazeyo inshuti zimuhora hafi n’abo mu muryango we bamukomeje mu gihe yabaga afite umubabaro.

Gahongayire yatanze ubuhamya bwihariye ku muhanzi Knowless Butera, avuga ko yamubereye inshuti idasanzwe imugira inama zikomeye mu buzima, ko atabona icyo amwitura ku byo yamukoreye mu gihe gishize; yemeza ko amufata nk’umubyeyi ukomeye nubwo amurusha imyaka.

Yabanje kubwira abitabiriye igitaramo n’abo yatumiye ko atari umugoroba wo kuririmba gusa ahubwo bari bwumve ubuhamya bw’ibyamukoze ku mutima mu gihe yari ari mu bihe bikomeye ndetse n’uko yabashije kubikenyereraho bikamuhindura umugore mushya.Yahise atumira Knowless ku rubyiniro mu kumushimira kwihangana biranga afatwa n’ikiniga.

Yagize ati "Ndashaka kumushimira, ndamuruta mu myaka ariko aranduta mu nama z’ukuri. Yambereye inshuti nziza mu byo nanyuzemo, ahantu Isi ikujugunya, we yarantoraguye."

Mbere y’uko Gahongayire atangira kuvuga ubuhamya ku byo Knowless yamukoreye bikamukora ku mutima, yahise afatwa n’ikiniga amarira atangira gushoka ku matama.

Yavuze uburyo umunsi umwe yasabye kuyoborwa i Ndera mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ariko agahamagarwa kuri telefoni bimutunguye.

Ati "Ako kanya numvise Kabebe ampamagaye, arambaza ngo mbwira aho uri, n’umujinya mwinshi."

"Yarambwiye ngo ngwino uryame mu rugo, igikomere cyanjye cyari ku mwana, Mama Or akambwira umwana, akambwira ati ’Or aragukumbuye, ngwino urebe Or’, nagerayo namubona ibyo nari mfite byose bigashira."

Yongeyeho ati "Mu minsi yashize yankoreye ikintu, mbabwiye ko nta mpano namuha, itariki 6 z’ukwezi kwa Nzeri, ntabwo njya nsohoka mu rugo, nibwo umwana wanjye w’imfura yapfuye, ariko nagiye mubona mbona Kabebe aparitse imodoka. Yarinjiye ndyamye araza andyama iruhande. Ambwira ko yari aje kumfata ngo tujye gusura umwana wanjye."

Yakomeje agira ati "Twaragiye dushyiraho indabyo turasenga turagaruka, turirirwana kuva mu gitondo kugera nijoro ari kumbwira ngo ibyiza bizambaho. Yarambwiye ngo ’Ntabwo ndi umuhanuzi ariko icyo nsabye Imana irakimpa, nta kintu na kimwe uteze kuzaba mu Isi utarabona urubyaro rwawe, biranshimisha ukuntu yandemyemo umutima. Ntabwo nari kubona ukuntu mbigenza, mufata nka murumuna wanjye ariko rimwe na rimwe ajya angira inama, ku bwibyo Kabebe ndagushimira nubwo nkuruta mu myaka ariko uri umumama kabisa. Ndagukunda."

Yakomeje ashimira abagore batandukanye b’inshuti ze yari yatumiye muri iki gitaramo bamufasha mu buzima bwa buri munsi kumva atari wenyine no kumuha inama z’ubuzima zimufasha, arangije asaba Knowless yita "Kabebe" kumufasha bakaririmbana indirimbo yo guhimbaza Imana.

Knowless yagize ati "Mwiriwe, Yesu ashimwe, arantunguye, ariko hari indirimbo ijya imfasha nzi ko duhuriyeho twese kandi twese tuzi, muramfasha rero tuyiririmbane."

Knowless yahise atera "Urukundo rw’Imana" afatanyije na Gahongayire bayiririmba bahanitse amajwi ndetse bakirwa n’abitabiriye igitaramo bari bamaze kumva ubuhamya bwabo.

Album ’New Woman’ Gahongayire yamuritse, ije ikurikira izindi esheshatu yakoze mu myaka yahise ari zo ’Nzahora Mbibuka’, ’Umukiza wanjye ariho’, ’Amen’, ’Reka nkuvuge imyato’, ’Namani’, ’Sinarota Nkuvako’. Izi zose zikubiyemo indirimbo zirenga 70 yagiye akora mu bihe bitandukanye avuga ugukomera kw’Imana.

Gahongayire yarize avuga ku byo Knowless yamukoreye
Aline Gahongayire na Knowless baririmbanye indirimbo ivuga urukundo rw'Imana
Gahongayire yaririmbye indirimbo ziri kuri album ya karindwi yemeza ko ari umugore mushya
Gahongayire yashimiye abantu benshi bamubaye hafi mu buzima bwe
Ishimwe Clement, umugabo wa Knowless yitabiriye iki gitaramo
Kabaganza na we yakozwe ku mutima n'ubuhamya bwa Gahongayire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza