Tumenye bimwe mu bimenyetso byadufasha gusobanukirwa Umwuka wera


Yanditswe kuya 9-06-2012 - Saa 10:39' na Pastor Desire Habyarimana

Iyo usomye ijambo ry’Imana hari bimwe mu byo dusangamo bishushanya umwuka wera, akenshi byitwa ibimenyetso kubera imiterere n’imirimo y’ umwuka wera mu gihe runaka, Nyamara n’ubwo hari abajya babyifashisha no muri iki gihe ntago kuri ubu bisobanuye ko iyo ubi fite uba ufite umwuka wera, ahubwo ni ibishushanyo by’umwuka wera.

Ntabwo bikwiriye kugirwa ishingiro ry’imihango y’amadini, ahubwo ni ibigereranyo cyangwa imfashanyigisho idufasha gusobanukirwa amateka y’imirimo y’umwuka wera, ntawe bikwiye kuyobya cyangwa kwinjiza mu mwijima ahubwo ni ukumuyobora.

Amavuta : Igishushanyo gikoreshwa kenshi ku mwuka wera ni amavuta, ntago ariko na none ari amavuta ayo ariyo yose, ni amavuta ya Elayo cyangwa y’amadahano, avugwa kenshi mu isezerano rya kera ashushanya ukuzura k’umwuka mu mwizera.

Urugero : Umuhanuzi Samweli yasutse amavuta ku mutwe wa Sawuli, aba umwami w’Abisirayeli (1 Samweli 16:13 Zaburi 89:20) Nyuma y’urupfu rwa Dawidi umuhanuzi Sadoki asiga amavuta Salomo ngo abe umwami.

- Umuntu wabaga wakize indwara y’ibibembe yasangaga umutambyi ngo asuzume ko yakize, umutambyi yasigaga amavuta ku ino rinini ry’iburyo ku gutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’iburyo no ku mutwe w’uwo kugira ngo abe ahumanuwe (Abalewi 4:17-18).

- Amavuta niyo kandi yacanishwaga mu matabaza y’ahera (Kuva 27:20) umuhimbyi wa Zaburi yakiriye neza igihano cy’umukiranutsi akigereranya n’amavuta y’ igiciro (Zaburi 141:5).

Mu isezerano rishya Yesu avuga iby’abakobwa babuze amavuta mu matara yabo igihe bari bategereje umukwe (Matayo 25:1-13). Abigishwa basigaga amavuta abarwayi bagakira (Yakobo 5:14). Ibi byose twavuze biratwigisha ko umwuka wera afite uruhare rukomeye mu mibereho y’umwizera wa Kristo natwe turi abami n’abatambyi twogejweho ibyaha kandi dufite guhamya k’umwuka wera ko turi abana b’Imana (Abaroma 8:15).

Amavuta rero ni igishushanyo gikwiriye cy’umwuka wera. Aracengera, akinjira akuzura. Aroroshya, akabobeza akarinda. Avura amavunane yomora n’ibikomere kandi akoza. Amavuta kandi akoreshwa mu biribwa.

Inuma : Ikindi gishushanyo cy’Umwuka ni inuma. Umwuka yamanukiye kuri Yesu mu ishusho y’inuma (Luka 3:22) inuma ishushanya amahoro uburwaneza ariyo mico yibanze y’umwuka wera.

Amazi : Muri Yohana 7:37-39 Yesu yagereranije kuzura umwuka wera n’imigezi y’amazi y’ubugingo. Muri Yesaya 44:3 Imana yasezeranye iti : “Uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye”, amazi azana ubugingo arazimya kandi akoroshya. Aroza kandi akeza impuruza yayo igira imbaraga n’umuvuduko ugahindura imiterere y’ubutaka adudubiza mu masoko cyangwa agacengera mu butaka bwumye.

Amazi agirira nabi abashaka guhangana nayo ariko uyakoresheje nk’uko byategetswe akugirira umumaro.

Umuyaga : Ku munsi wa Pentekote humvikanye umuriri umeze nk’uwumuyaga uhuha cyane, ukwira mu nzu bari bicayemo (Ibyakozwe 2:2). Yesu yaravuze ati :” Umuyaga uhuha aho ushaka ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva naho ujya. Niko uwabyawe n’umwuka wese amera (Yohana 3:8).

Umuriro : Umuriro nawo ni igishushanyo cyiza cy’umwuka wera. Yohana umubatiza yahanuye kuri Yesu ati : “Azabatirisha Umwuka Wera n’umuriro, “Matayo 3:11” ku munsi wa Pentekote nabwo habonetse indimi z’umuriro (Ibyakozwe 2:3), umuriro ni ingirakamaro cyane. Uramurika ukazana urumuri, uzana ubushyuhe ahakonje. Ureza ugatunganya. Ariko ushobora no gukongora. Ntabwo ari ikintu cyo gukinisha ibyo byose tuvuze biboneka no ku Mwuka wera ni ukuri Imana yacu ni umuriro ukongora (Abaheburayo 12:29).

Vino : Ahari igikwiriye ni ukuvuga ko Vino itandukanye n’umwuka wera aho kuvuga ko ari igishyushanyo cy’umwuka wera. Mu kuri umwuka atera akanyamuneza mu mutima. Kuri Pentekote bamwe barabaseka ngo basinze ihira Ibyakozwe 2 ; 13 mu isezerano rya cyera bakoresha vino mu birori ariko mu isezerano rishya dukwiye gukurikiza urugero rw’Abefeso 5 ;18 ntimugasinde inzoga irimo ubukubaganyi.

Ikimenyetso : Abefeso 1:13 havuga ngo mumaze kwizera yabashizeho ikimenyetso cy’Imana ku mwizera bigaragaza ko yaguzwe.

Wibuke ko Imana umwuka wera atari amavuta, umuyaga, umuriro n’ ibindi. Ibyo ni ibishushanyo bivurwa mu byanditswe kugira ngo bidufashe gusobanukirwa neza uwa gatatu mubutatu bwera.

IBITEKEREZO
imana ibahe umugisha kuko ubutumwa bwiza nkubu iyo ugiriwe ubuntu bwo gusobanukirwa ijambo ryimana bituma ugendera munzira zitunganye kandi ukamenya icyo imana igushakaho rero nshuti zanjye ndifuzako twajya dufatanya gusenga kuko numva umutima wanjye uboshwe nibyifuzo byahano kwisi wagirango mwanditse ububutumwa mwabonye umuti wanjye ndiheba nkifuza ariko ubu munteye gutuma mbasha kwishimira ibyo mfite kandi nkabasha kumva icyo imana inyifuzaho murakoze
Musubize14.07.2012 saa 16:13
mujawayezu
Murakoze cyane,ariko ibyo byose nk'amavuta ntago byemera kuko ibyo byarangiye kuva Yesu yababwa kumusaraba sinibaza impamvu amadini amwe namwe yirirwa asiga abantu amavuta ? Kuki se abantu iyo bacumuye mutabatuma inuma y'inungura ariko mugahitamo tumwe mu byacyera akaba ari byo mugaruramo ibindi ntimubikoreshe ? Nizeraka iyo mihango yose yo mwisezerano rya kera Yesu yabirangirije kumusaraba icyo dusabwa nukwihana ibyaha ,tugasoma Bible tukanasenga. Thx.
Musubize9.06.2012 saa 12:28
amen
Kwizera we, banza rwose wige kwandika neza ikinyarwanda. Urabona ibi bintu bidafite umutwe n'ikibuno utuye hano, biragaragara ko wari uremerewe sana !!! mystification, obfuscation, confusion.... !!!
Musubize9.06.2012 saa 11:10
Didi
Basomyi,nifuje gusangira namwe kw iri jambo ryiza ariko rigomba gusobanurwa neza kugirango rigire icyo rimarira buri wese Twibukiranye ibyanditwe byera UMWAMI YESU YADUHISHURIYE IBANGA NGO TUYOBORWE N UMWUKA KUKO NIBWO TUZAKORA IBYO KAMERE YANGA Mwene tata ibi bimenyenso n ibimenyenso ariko biri mu mwuka nibintu biba bihishwe kugirango tubimenye cg se tubibone n uko tumenya ijambo ry imana rigatuma twizera twamara kwizera tukitwa abana b IMANA maze tukambikwa imbaraga z umwuka wera Ibyo byose bikorwa n umwuka wera kuko ukora ibyo IMANA ishaka ko umwuka uduhindura abana bayo mwene tata umwuka uza uko ushaka kandi biterwa n icyo uje gukora 1-Twibuke urugendo rw Abisiraeli bayobowe n UMWUKA wera ubwo bari bamaze guhabwa isezerano akaba ari isanduku y isezerano iyo sanduku y isezerano yarimo ibintu byinshi byaribyo gukoresha umurimo w imana. noneho UMWUKA w UWITEKA wari kumwe nabo wagaragaraga nk igicu nyari hejuru y isanduku nijoro cyarakaga kumanywa kikabayobora dusome mu KUVA14:24 UWITEKA yari munkingi y umuriro naho UMWUKA WARI MUGICU MAZE UTEGEREZA INGABO ZA FARAWO UKURA AMAPINE Y AMGARE Y INGABO ZA FARAWO ZINANIRWA KUGENDA natwe niko dutabarwa natwe niko tuyoborwa n umwuka wera ingero ni nyinshi umwanya ni muto none reromwene data ibimenyenso by umwuka ni byinshi cyane umuriro s ikimenyenso cy uwmuka ahubwo birajyana inuma niyo igaragaza umwuka kuko niyo yagaragaye ubwo UMWAMI YESU yabatizwaga na Yohani Umubatiza Umuyaga n igioresho cy Umwuka wibuke ubwo SAWULI ariwe Pahuro yabonekerwaga n UMWAMI YESU umuyaga waramuhushye maze abajije ikibaye UMWAMI aramusubiza ko ARI YESU nuko amutegeka kujya kwa Ananiya kumutegeka ibyo akwiye gukora nibwo yarambitsweho ibiganza UMWUKA WERA UMUZAHO ese muri wa muyaga SI UMWAMI YESU WARIMO ?nuko rero umwuka ntabwo wawushushanya n ikindi kuko ukora muburyo ndetse umuntu atazi imbuka intumwa za YOHANA zibatizwa zarabajijwe niba zaramenye ko umwuka waje,zirambikwaho ibiganza Umwuka ubazaho ibuka TIMOTEHO yarambitsweho ibiganza umwuka umuzaho umwuka iyo utujemo uba utuzanyemo imbuto izao mbuto nizo zigaragaza ko tuyoborwa n Umwuka ntabwo wasobanurira umuntu yaba yizeye cg utizera ko Umwuka ashushanywa n inuma cg umuriro cg amazi nkuko wabivuze kandi Umuriro webuke aho byanditswe ko IMANA ari umuriro ukongoa UWITEKA ABAHE UMUGISHA KANDI ISABATO NZIZA
Musubize9.06.2012 saa 05:18
KWIZERA

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!