Kwigisha ijambo ry’Imana hifashishijwe Bibiliya yo muri telefoni ntibivugwaho rumwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Ababwirizabutumwa bamwe ntibagifata Bibiliya mu ntoki ahubwo bifashishisha izashyizwe muri telefoni mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibi usanga bamwe mu bakirisitu babinenga ngo ni ubuyoboye, abandi bakabishima ngo ni iterambere.

Uko iterambere mu by’ikoranabuhanga rirushaho gukataza niko n’ibintu bimwe na bimwe byifashishwaga mu bikorwa bitandukanye bisigaye biboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Urugero rwa hafi ni Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu, Bibiliya Ijambo ry’Imana, umuntu ashobora gusoma yifashishije telefoni ye igendanwa, anyuze muri application ndetse akaba yabwiriza ubutumwa bwiza cyangwa akajya mu rusengero adatwaye Bibiliya mu ntoki.

Abakirisitu ndetse n’abapasiteri batandukanye baganiriye na IGIHE bamwe baravuga ko iyi bibiliya yo muri telefoni ari nta mwakemwa mu gihe abandi bayivumira ku gahera.

Hari abavuga ko Bibiliya yo muri telefoni ifasha abandi bakavuga ko ari iy’abayobe.

Utetiwabo Emelienne, umwe mu bakirisitu wabwiye IGIHE ati “Iminsi y’imperuka iradusatiriye cyane, aho umuvugabutumwa asigaye ahagarara imbere y’iteraniro afashe telefoni mu ntoki mu mwanya wa Bibiliya, biriya bintu njye mbibonamo ubuyoboye n’ubwibone bukabije.’’

Hategekimana Eliazar nawe ati “Nsigaye mbibona cyane, aho abakirisitu bajya mu rusengero imbokoboko nta bibiliya batwaye wagira uwo ubaza akakubwira ngo ayifite muri telefoni, ubwo busirimu buzakurikirwa n’ubuyobe bukomeye muzaba mureba.’’

Rev. Pasiteri Karangwa wo mu Itorero rya ADEPR, yabwiye IGIHE, ko atemeranya n’abifashisha Bibiliya yo muri telefoni babwiriza ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Bibiliya ni igitabo kitasimbuzwa ikintu icyo ari cyo cyose, iriya bibiliya yo muri telefoni sinyirwanyije, ariko nanone abayikoresha babwiriza ubutumwa bo simbashyigikiye, uramutse uri kubwiriza telefoni ikazima byagenda bite, internet ikubanye nkeya byagenda bite? Umuvugabumwa, umukirisitu agomba kujya mu rusengero yitwaje Bibiliya.’’

Pasiteri Gasare Michel, umuyobozi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa by’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko hari abantu bigana bibiliya bakazishyira muri telefoni zituzuye.

Yagize ati “Hari abantu bigana Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu cyangwa Bibiliya ijambo ry’Imana bakabishyira muri telefoni ariko wajya kureba ugasanga imirongo yose cyangwa se ibice byose ntibirimo. Abantu rero bakwiye kujya bitonda kuko bishobora guteza urujijo rukomeye ku basoma bibiliya.’’

Gasare yakomeje avuga ko kwifashisha Bibiliya yo muri telefoni umwanya muto bigaragaza inyota yo gusoma ijambo ry’Imana, ariko kandi ngo n’umuntu akwiye kuba afite indi Bibiliya akajya agenzura ko imirongo ihura.

Bibiliya yo muri telefoni ntivugwaho rumwe, hari ababona ko ari iterambere abandi bakabona ko ari ubuyobe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza