Kwamamaza

Kuki Satani ashora abantu mu bigeragezo Imana irebera?

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 09:16' na Rejoice Africa Ministries


“Uwiteka asubiza Satani ati: "Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe, we kumuramburaho ukuboko kwawe." Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka.” (Yobu 1:12)

Umuntu yakwibaza impamvu Imana yemera kudutanga ikaduha Satani tukageragezwa. Uwibajije iki kibazo nta wamugaya kuko ni abatari bake babyibaza cyane cyane abakristu. Hari impamvu Imana ibyemera bikabaho:

1.Niho Imana isarura amashimwe ku bayo bageragezwa. Nyuma yo kuva mu kigeragezo unesheje uhavana ishimwe rikomeye ku Mana bityo rigafasha n’abandi bakiri mu kigeragezo cyangwa abatarakijyamo kugira ngo bakomezwe n’ibyo Imana yakoze.

2.Niho umuntu akura ubuhamya. Nta handi twabukura uretse mu minsi ibabaje twageragerejwemo kuko hava andi mateka mashya y’ubuzima, bikagufasha gukomera no mu bihe uzacamo biri imbere.

3.Ukwo kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi (kutaremereye) kwiyongeranya, kuturemera ubwiza butagira akagero tuzahishurirwa. Uwamenya akanumva neza izi mpamvu, yajya akumbura kugeragezwa ndetse ntatinye no kubyifuza.

“Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.” (Matayo 10:28)

Nubwo Satani atugerageza ntabasha kurenga aho yemerewe

Satani ntabasha kwinjira mu busitani bw’Imana, ariko akunda kuza aho abana b’Imana bateraniye. Igishimishije ni uko Uwiteka atitiranyije Satani n’abana b’Imana b’ukuri, ahubwo yaramumenye. Akimubona amubaza aho avuye nibwo Satani yavuze ko yatambagiraga mu isi no kuyizereramo.

Uwiteka aramubaza ati: “mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu?” Umuntu yakwibaza niba Satani wazereraga yarabonye umwanya wo kwitegereza...! Impamvu Uwiteka yabibajije Satani atya, ni uko yari yamenye neza ko nubwo yazerereye ariko yatinze kwa Yobu. Kuko Uwiteka amenya byose ntaho ahishwa. “Uwiteka abwira Satani ati: "Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda." (Yobu 2:6)

Satani ntiyari kubasha kugira icyo akora kuri Yobu mu gihe ukuboko k’Uwiteka ari kwo kwari kukiri kuhakorera. Amaze kwemererwa kugira icyo akora, Yobu yarwanye intambara yitwa “Kutihakana Imana.” Niryo jambo Satani yari yaravuze, nicyo cyari icyifuzo cye. Mukundwa, ntukemere ko ibyo umwanzi yifuza abigeraho. Umwanzi wawe ntakavugirize impundu kunesha. (Zaburi 41:12)

Ku ikubitiro, Satani yemerewe byose bya Yobu ariko abuzwa kugeza ukuboko kwe kuri Yobu ubwe. Mu by’ukuri, ibyirato by’Imana kuri Yobu nibyo byamukozeho. Mukundwa, ibyirato by’Imana kuri wowe ubwabyo ni umuryango w’ibigeragezo uba ufunguwe kuri wowe ariko iyi Mana irakomeza ikakurwanirira ukabicamo kubwimbaraga zayo kuri wowe kuko itanezezwa no kubabaza umuntu iteka.

Ikindi twakwita nyirabayazana ni ukwibeshya kwa Satani kuri Yobu ko ugukiranuka kwe gushingiye kubyo atunze. Nyamara byagaragaye ko umutima we awushikamishije ku Mana yonyine.

Imana irabizi ko mu kigeragezo uba umeze nk’urengana ariko nyuma nibwo ubona umusaruro yashakaga kukubonamo bigatuma uyishima biruseho

Ndakwifuriza, mwenedata ko Satani yahora akwibeshyaho atyo, ukaba udahuzwa n’Imana gusa biturutse kubyo utunze yaguhaye kuronka. Ntugategereze kubona ibyo wasabye Imana ngo ube aribwo uzayubaha.

Ndakwifuriza kumenya ikiruta ikindi: kuba urusengero rwuzura abantu baje gusenga Imana, burya si uko baba bahindutse imburamukoro, nta gahunda bafite cyangwa babuze aho bagana bakaza gusenga; ahubwo ni uko habayeho guhitamo ibiruta ibindi kuri bo: kuharanira kuba inkoramutima y’Imana mu bihe byose.

Imana imenya neza ko itanga uwayo azize agatsi. Niko yabwiye Satani ubwo yari agarutse imbere yayo. Satani asaba n’umubiri wa Yobu ariko amubuza kugera ku bugingo bwe, Imana yirahira ko ubugingo bwo idashobora kubumuha.

Imana yacu nishimwe kuko yimanye ubugingo bwacu. Kubw’ako gaciro kameze gutyo rero, nidukomere kucyo twahawe, uko tubonye uburyo dukomereshanye amagambo meza y’ubugingo. Niturinde cyane iby’ubugingo kuruta ibindi byose birindwa, Imana ihora iri maso ngo irengere abayo.

Imana nishimwe kuko nubwo yemera gutanga umuntu wayo, ihita itangira kwegeranya ibikoresho byo kumusana no kumutabara kandi igakomeza kumuhanga ijisho ryayo, no kumwongerera imbaraga kugira ngo akomere aneshe, maze amashimwe akagwira akaba menshi. Ikinejeje cyane kandi ni uko ubwiza bwa nyuma yo kugeragezwa buba burenze rwose ubwa mbere y’ikigeragezo. Nusohoka mu kigeragezo unesheje hari amashimwe uzatura aruta ayo ufite ubu. Komera Imana iragukunda!

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved